Ibi yabigarutseho ku wa 16 Mata 2025 ubwo yanyuraga ku itapi itukuru mu birori byo kumurika filime ye nshya ‘The Accountant 2’, aho yabyitabiriye ari kumwe n’abana be hamwe n’aba Jennifer Lopez.
Mu kiganiro yagiranye na Entertainment Tonight, yavuze ko impamvu yazanye abana ba Jennifer Lopez baherutse gutandukana, ari uko akibakunda kandi ko n’uyu muhanzikazi akimukundira abana.
Yagize ati “Abana banjye bari hano, aba Jennifer Lopez na bo nabazanye. Ndishimye cyane kuko nkunda iyo abana bacu bari kumwe”.
Ben Affleck yongeyeho ati “Lopez akunda abana banjye, ni umuntu mwiza kuri bo, kandi nanjye nkunda abana be. Umubano dufitanye n’abana bacu ni mwiza kandi n’ingenzi ko tuwukomeza”.
Ni mu gihe Affleck na Lopez batigeze babyarana gusa ubwo barushinganga buri wese yari yaramaze kubyara ku ruhande.
Uyu mugabo agaruka ku mubano we na Lopez nyuma yaho bahanye gatanya, yagize ati “Lopez ni ingenzi mu buzima bwanjye, ndamwubaha kandi nishimira ko mufite, azahora ari umuntu w’ingenzi kuri njye”.
Yakomeje agaragaza ko uretse kuba batarabashije kugumana, ko nta kindi kibazo bafitanye ahubwo ko itangazamakuru ari ryo rihora ribashakaho inkuru mbi.
Jennifer Lopez na Ben Affleck batandukanye muri Werurwe 2024, uyu muhanzikazi yaka gatanya muri Nyakanga 2024 ndetse gatanya bayihabwa muri Gashyantare 2025. Batandukanye bari bamaze imyaka ibiri barushinze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!