00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Adolphe yavuze ku mugore basezeraniye muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 March 2026 saa 01:49
Yasuwe :

Umuhanzi Ben Adolphe wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu ndirimbo nka ‘Aba-EX’ yakoranye na Platini P ndetse n’izindi nyinshi, mu mpera z’icyumweru turangije yakoze ubukwe n’inkumi bamaze igihe bakundana.

Ubukwe bwa Ben Adolphe na Jolie Queen bwabereye muri Canada aho uyu muhanzi amaze imyaka ibiri yimukiye.

Mu kiganiro na IGIHE, Ben Adolphe yavuze ko umugore we bari basanzwe baziranye nyuma baza kwimukira muri Canada mu gihe kimwe bakomeza kuvugana ari nabwo ubushuti bwabo bwashibutsemo urukundo.

Ati “Tumaranye imyaka ibiri hano kuko twaje mu bihe bimwe, twari tuziranye turi inshuti bisanzwe biza kurangira hajemo urukundo. Ni umukobwa twakundaniye hano muri Canada.”

Ben Adolphe ni umwe mu bahanzi bize mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki icyakora nyuma y’igihe agerageza gukora cyane mu 2024 yaje gutungurana yimukira muri Canada aho asigaye atuye kugeza uyu munsi.

Uretse ‘Aba-Ex’ yakoranye na Platini igakundwa cyane, Ben Adolphe yakoze izindi ndirimbo zirimo; Rimwe, Jiji yakoranye na Papa Cyangwe, Nkawe n’izindi zinyuranye.

Ben Adolphe na Jolie Queen imyaka ibiri bimukiye muri Canada
Jolie Queen na Ben Adolphe berekeje muri Canada ari inshuti birangira bubakiyeyo urukundo
Ben Adolphe yasezeranye na Jolie Queen biyemeje kubana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages