Mu kiganiro na IGIHE, Belle 9Ice yavuze ko yari amaze igihe adasohora indirimbo kubera ibihe yanyuzemo nyuma yo gutandukana na Sat B wanahise ahagarika ibyo kumufasha cyane ko yabarizwaga muri sosiyete ye ifasha abahanzi.
Ati “Nyuma yo gutandukana na we yahagaritse ibyo gukorana umuziki, rero narimaze imyaka ibiri ntekereza gutangira urugendo rushya nk’umuhanzi ku giti cyanjye. Ubu rero natangiye, ndifuza ko buri wese yanshyigikira.”
Belle 9ice yatangiye umuziki mu 2019 asohora indirimbo nka ’Sabo’ na ’No love Rmx’ ahita atangira urugenda rwo kwitegura imfura ye na Sat B bari bamaze igihe bakundana.
Byatumye amara imyaka ibiri adakora umuziki, aho awugarukiyemo mu 2021 indirimbo ’Najiamini’ yakoranye na Miss Erica, ’Like’ yakoranye n’abandi bahanzi barimo na Sat B ndetse iri no mu zakunzwe cyane.
Nyuma yasohoye indirimbo zari zigize EP ye yise ‘Ibintu’, ikimara kujya hanze yongera kugirana ibibazo n’uwari umugabo we ndetse ari na we wamufashaga umuziki ahitamo kuba awuhagaritse.
Nyuma y’imyaka irenga itatu adakora umuziki ndetse n’ibiri atandukanye burundu na Sat B, Belle 9Ice yasubukuye umuziki ndetse yizeza abakunzi be ibihangano byinshi amaze igihe akoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!