Ibyari igitaramo byahindutse imvururu n’imirwano ubwo Bebe Cool yageraga imbere y’abafana mu gitaramo cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval kuwa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018.
Bebe Cool ni we wagombaga kuririmba bwa nyuma mu bahanzi bo muri Uganda muri iki gitaramo cya Swangz Avenue All-Star cyari cyatumiwemo umuririmbyi wo muri Jamaica Tarrus Riley.
Chimpreports yavuze ko ubwo Bebe Coo yageraga imbere y’abafana agatangira kubaririmbira iyitwa ‘Love You Every Day’, abo ku ruhande rwa Bobi Wine bari basagutswe n’umujinya batangira kumutera amacupa y’amazi abandi bamwoherereza ibirahuri by’inzoga ndetse ngo hari n’agatsiko kamuteye amabuye.
Polisi yahise isanga Bebe Cool ku rubyiniro imusaba ko yahagarika kuririmba akava imbere y’abafana, yabanje kubyanga ndetse bakoresha imbaraga ku buryo yageze hasi atangira guterana ibipfunsi n’abapolisi.
Izi mvururu zahoshejwe na polisi n’igisirikare. Bebe Cool amaze kuvanwa ku rubyiniro abakora isuku babanje kuvanaho amacupa n’amabuye abafana bamuteye hanyuma Tarrus Riley asoza igitaramo.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018, Bebe Cool yanditse kuri Facebook agaragaza ko yasigiwe agahinda n’abafana ba Bobi Wine bamuteye amabuye bityo akaba yahise afata umwanzuro ukarishye wo kuba ahagaritse gukora ibitaramo ku butaka bwa Uganda kugeza igihe kitazwi.
Yagize ati “Mu byumweru bishize, nahisemo guceceka nk’uburyo bwo kutivanga mu bikorwa bya politike biri kubera mu gihugu. Ku bw’amahirwe make ubwo nari mu gitaramo ku wa Gatanu natewe amacupa n’amabuye n’itsinda ryari ryabyiteguye rinziza ko nanze kwiyunga kuri politike yabo.”
Yongeyeho ati “Ku bwumutekano wanjye, umuryango, inshuti ndetse n’abafana, mbabajwe no kubamenyesha ko ntazigera ndirimbira mu ruhame kugeza igihe nzahindurira umwanzuro. Isengesho ryanjye ni uko ibiri kubera mu gihugu cyacu dukunda bitakomeza kugana habi.”
Bebe Cool ni umwe bahanzi bake bakomeye muri Uganda utarigeze agaragaza ko ashyigikiye Bobi Wine umaze iminsi mu bibazo, iki cyarakaje abafana bidasubirwaho. Hari n’abamushinja ko yavuze ko ‘Bobi Wine yirwaje’ mu buryo bwo guhimbira ibinyoma leta.



















TANGA IGITEKEREZO