00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bebe Cool asanga umuziki w’u Rwanda usa n’uwo mu myaka 15 ishize wa Uganda

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 4 September 2013 saa 12:59
Yasuwe :

Umuhanzi Moses Ssali, uzwi cyane ku izina rya Bebe Cool, umwe mu bahanzi b’Abagande b’ibyamamare mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yagize byinshi avuga ku muziki w’u Rwanda, aho avuga ko ukiri kure cyane ndetse ko hari byinshi byo gukorwa kugira ngo ugere ku rwego mpuzamahanga.
Bebe Cool ariko avuga ko abahanzi nyarwanda yabonye bafite ubushake bwinshi kandi ko nibarushaho gukora bazabigeraho.
Mu kiganiro yagiranye na Sarah Kwihangana, umunyamakuru wa The New Times, Bebe Cool yagize (…)

Umuhanzi Moses Ssali, uzwi cyane ku izina rya Bebe Cool, umwe mu bahanzi b’Abagande b’ibyamamare mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yagize byinshi avuga ku muziki w’u Rwanda, aho avuga ko ukiri kure cyane ndetse ko hari byinshi byo gukorwa kugira ngo ugere ku rwego mpuzamahanga.

Bebe Cool ariko avuga ko abahanzi nyarwanda yabonye bafite ubushake bwinshi kandi ko nibarushaho gukora bazabigeraho.

Mu kiganiro yagiranye na Sarah Kwihangana, umunyamakuru wa The New Times, Bebe Cool yagize ati “Buri rugendo rutangizwa no gutera intambwe, umuziki wa hano uracyari hasi ariko urakura. Ngereranyije ibihugu bibiri, u Rwanda na Uganda, abahanzi ba hano mu Rwanda bafite amahirwe menshi, bafite impano n’ubwo bataragera kuri icyo cyerekezo (Uganda yagezeho) neza. Ntiwabaveba kuko batarabigera, nk’uko natwe byari bimeze mu myaka 15 ishize. Gusa akazi bari gukora none ni keza, izera ibyo mvuga; iyi ni intambwe nziza ku muziki nyarwanda”.

Bebe Cool aheruka i Kigali mu gitaramo yari yatumiwemo na Uncle Austin; muri icyo gitaramo Bebe Cool yashimishije abafana benshi

Gusa Bebe Cool yashimye kuba umuziki wo mu Rwanda nta guhangana kurimo nk’uko muri Uganda bimeze.

Bebe Cool yatwaye ibihembo icyenda muri aka karere no mu ruhando rw’umuziki mpuzamahanga birimo Indirimbo nziza y’amashusho muri ‘Channel O Music Video Awards 2007’, ibya Pearl of Africa Music Awards mu 2004 no 2011 n’ibindi.

Yagiye kandi ahamagarwa mu marushanwa akomeye mu byiciro bitandukanye birimo icy’Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’i Burasirazuba muri Kora Awards mu 2003, Umuhanzi wo muri Afurika y’i Burasirazuba ufite indirimbo nziza mu marushanwa ya Tanzania Music Awards mu 2011 n’ahandi.

Bebe Cool arateganya kumurika Album nshya yise “Cocodiosis” ku itariki ya 6 Nzeri uyu mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages