Aya matora yakozwe hifashishijwe urubuga rwa twitter (@MTVBaseEast) yari ahanganishije abahanzi bane bo muri Uganda aribo ; Bebe Cool, Eddy Kenzo, Radio & Weasel na Jose Chameleone hagamijwe kureba umuhanzi wakunzwe kuri iyi televiziyo mu mwaka wa 2015.
Aya matora yagaragaje ko mu bantu 531 batoye, Bebe Cool ariwe waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 57%, Eddy Kenzo aba uwa kabiri n’amajwi 26%, Jose Chameleone aba uwa gatatu n’amajwi 12% mu gihe Radio na Weasel bagize amajwi 5%.
MTV Base ni Televiziyo mpuzamahanga yerekana muzika gusa,ifite icyicaro gikuru mu Bwongereza ari naho yashingiwe ariko mu mwaka wa 2005 yafunguye ishami ryayo rya Afurika rikorera muri Afurika y’Epfo ari naryo ryakoresheje aya matora.



















TANGA IGITEKEREZO