00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bazongere yasoje iminsi 100 y’ingendo zo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 July 2026 saa 06:41
Yasuwe :

Bazongere Rosine abinyujije mu muryango “Walking for Healthy Body and Mind”, yasoje gahunda y’iminsi 100 yari igamije guhuza siporo no kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ay’Urugamba rwo kubohora u Rwanda binyuze mu bukangurambaga yise “Walking for Healthy Body and Mind 100 Days Youth Initiative”.

Uyu muryango uhuriza hamwe urubyiruko rukora siporo, by’umwihariko kugenda n’amaguru, hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza.

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahisemo kujya basura ahantu habumbatiye amateka akomeye, banigishwa amateka yaranze u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Bazongere yavuze ko iyi gahunda yari umuhigo bihaye wo gufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa amateka y’igihugu, binyuze mu gusura ahantu habumbatiye amateka no kugirana ibiganiro byubaka.

Ati "Muri uru rugendo twifatanyije n’urubyiruko rurenga 200, benshi muri bo dusanzwe dukorana siporo. Twihaye umuhigo wo guhuza siporo no kwiga amateka y’Igihugu, kandi twishimiye ko twawusoje neza."

Urugendo rwabo rwatangiye ku wa 26 Mata 2026 basura Kagitumba, ahatangiriye urugamba rwo Kwibohora, mbere yo gukomereza kuri ‘Gikoba liberation history trail’, ahazwi cyane nko "Ku Gasantimetero", basuye ku wa 9 Gicurasi 2026.
Ku wa 23 Gicurasi 2026 basuye ‘Ku Mulindi w’Intwari’, aho bakomereje urugendo rwabo rwo kwiga amateka, mbere yo gusura mu Rugano ku wa 27 Kamena 2026.

Banasuye inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO, zirimo urwa Bisesero basuye ku wa 30 Gicurasi 2026, urwa Murambi basuye ku wa 13 Kamena 2026 ndetse n’urwa Ntarama basuye ku wa 21 Kamena 2026.

Basoje uru rugendo rw’iminsi 100 ku wa 5 Nyakanga 2026, basura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside no Kubohora Igihugu, bavuga ko ari urugendo rwabasigiye amasomo akomeye ndetse ruzakomeza kubabera isoko yo gusigasira amateka no kuyasangiza abandi.

Bazongere yavuze ko biteguye gukomeza ibikorwa nk’ibi mu bihe biri imbere, kuko bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu no kurushaho kugira uruhare mu kuyabungabunga.

Muri uru rugendo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata
Uru rubyiruko rwanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero
Uru rubyiruko rwasuye 'Umulindi w'Intwali'
Basuye ‘Gikoba liberation history trail’, ahazwi cyane nka "Ku Gasantimetero"
Uru rubyiruko rwanageze Kagitumba ahavugiye isasu rya mbere ry'urugamba rwo kubohora Igihugu
Urugendo rwabo barusoreje ku Ngoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages