00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bayigeze amajanja ari benshi! Ibitaravuzwe ku ndirimbo ‘Ndabakwepa’ ya Danny Vumbi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 August 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Danny Vumbi aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndabakwepa’, icyakora abayizi iri gukorwa bahamya ko atari we warose isohoka kuko inshuro nyinshi uyu muhanzi yashatse kuyigurisha ariko Producer wayikoze akamubera ibamba.

Iyi ndirimbo Danny Vumbi yakoze mu minsi ishize akimara kuyirangiza amakuru avuga ko yashatse kuyigurisha cyane ko yagendaga abona abakiriya ariko Producer Loader wayikoze amubera ibamba.

Producer Loader yabwiye IGIHE ko ubwo bamaraga gukora iyi ndirimbo yatunguwe nuko Danny Vumbi yamuhamagaye amubwira ko yayiboneye abakiriya bifuza kuyigura.

Ati “Danny Vumbi yifuzaga kuyigurisha, urumva asanzwe ari umwanditsi ariko iyi yo narabyanze, nawe agomba kujya azirikana ko ari umuhanzi akagira ibyo yisigariza.”

Producer Loader yavuze ko iyi ndirimbo abahanzi banyuranye bagiye bayigera amajanja, icyakora kuko yari yayikunze irimo Danny Vumbi yanga kuyirekura kugeza ubwo biyemeje kuyikorera amashusho igasohoka.

Mu kiganiro na Danny Vumbi utifuje kuvuga byinshi kuri iyi ndirimbo, yavuze ko iyo ataba Producer Loader aba yarayigurishije.

Ati “Producer Loader ni we watumye ‘Ndabakwepa’ ntayigurisha. Yarakaniye cyane ambwira ko ijwi ryanjye rijyana cyane n’ibintu nahimbye ko ninyigurisha azahagarika kunkorera indirimbo.”

Iyi ndirimbo nshya ya Danny Vumbi yumvikanamo ubutumwa bw’umugabo cyangwa umusore wari warabaswe n’ikigare cy’inshuti ze zimushyira kure y’uwo yihebeye, agahamya ko yiyemeje kugikwepa akongera kubonera umwanya uwo yahaye umutima we.

Icyakora ku rundi ruhande, Danny Vumbi yavuze ko idafite aho ihuriye n’inkuru mpamo ye ahubwo ari ibyo akunze kubona mu bantu yahisemo kwandikaho nk’umuhanzi ufite impano mu kwandika indirimbo.

Danny Vumbi aherutse gusohora indirimbo 'Ndabakwepa' yari agiye kugurisha akaberwa ibamba na Producer Loader

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .