Bamwe mu bahanzi b’abayisilamu bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, bavuga ko gusiba bari muri aya marushanwa bigaragara nk’imbogamizi kuri bo bitewe n’umurimo utoroshye wo kuririmba LIVE bagiriramo.
Ariko bose ntibabibona kimwe dore ko bamwe muri bo bavuga ko bumva kwitabira igisibo cya Ramadhan bari muri aya marushanwa bitazabashobokera kuko babona bizabasaba imbaraga nyinshi, nyamara bafite abo bahanganye buri wese aba ashaka kwegukana irushanwa.
Abandi mu barebwa n’iki gifungo bavuga ko nta kabuza bitabiriye gisibo cya Ramadhan, bitewe nuko bumva kuri bo ari igihe cy’imigisha itagomba kubacika.
Abo twavuganye barebwa n’igisibo cya Ramadhan, bari mu marushanwa ya PGGSS ni batatu:
Danny nNnone: kuri njye nubwo ari akazi katoroshye kwitegura, gukora imyitozo yo kuririmba Live ibitaramo ndetse n’ibindi wasibye bitoroshye, njye ndabishoboye kuko numva ari igihe cy’imigisha itagomba kuncika”.
Bull Dog: “Ntabwo nasiba gufata amafunguro kandi ari igihe cyo gukoresha imbaraga ngo mbe natwara rino rushanwa".
Fireman: “Igisibo gitagatifu naracyitabirirye, kuko numva bitazambuza gukora akazi kanjye (PGGSS), biravunanye ariko ni umwanya w’imigisha tutagomba gucikanwa, kandi numva bizampa imbaraga nyinshi zo kwitabira irushanwa”.
Nizzo: Njye ndumva gusiba bigoye jye sinzasiba ku mpamvu z’akazi ndiho mu marushanwa ya PGGSS 3, bisaba imbaraga nyinshi kandi ni ibintu bigaragara, biremewe kuba nasiba iminsi ntazasiba, nyuma y’igisibo rusange nkayishyura, nanjye igisibo ndacyubaha, kuko ndi umu Islam.
Martine umwe mu bashinzwe itegurwa ry’iri rushanwa yabwiye IGIHE ko gusiba kw’aba bahanzi ari kubushake bwabo. Yagize ati “Ibyo nta cyo twigeze tubigenaho, ariko numva kuba umuhanzi yasiba ari uburenganzira bwe igihe abona bitamubangamira cyangwa ngo bibangamire imyiteguro ye mu marushanwa”.
Nk’uko idini ya Islam ibivuga ngo igisibo cya Ramadhan ni igihe cyiza cy’ingando zo kurushaho kwegera Imana no kwivugurura mu masengesho ku bemera. Igisibo gitoza kandi kwihangana, kugira imico myiza, kuko uwasibye abujijwe gukora ibibi birimo gutongana no gutukana ; niyo hagize umwiyenzaho abujijwe kumusubiza, ahubwo akamusubiza ati ”Njye nta mahane nshaka kuko ndasibye”.



















TANGA IGITEKEREZO