Muri uyu mwaka abanyamuziki 18 biganjemo abo mu Rwanda bahawe akazi ko gususurutsa abakunzi ba Basketball bazitabira imikino ya BAL iteganyijwe kubera muri BK Arena kuva ku wa 24 Gicurasi 2024 kugera ku wa 1 Kamena 2024.
Uretse imikino ya BAL yabaye mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, indi yose iba yatumiwemo abahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika.
Muri uyu mwaka imikino ya BAL izasusurutswa n’abanyamuziki b’abanyarwanda barimo Inganzo Ngari, Juno Kizigenza, DJ Kim, DJ Hottempah Collective, Bwiza, Kenny Sol, Alyn Sano, Chris Eazy, DJ Sonia, Ishami Talent, Kivumbi King, Ish Kevin, Kevin Kade, Ariel Wayz na The Ben.
Aba bakaziyongeraho Adekunle Gold uzaba aturutse muri Nigeria, DJ Loft wo muri Ghana na DJ Fully Focus wo muri Kenya.
Ubwo iyi mikino yaberaga mu Mujyi wa Kigali mu 2023, yari yatumiwe abanyamuziki barimo Bruce Melodie, Kivumbi, DJ Makeda, Chriss Eazy, DJ Toxxyk, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bo mu Rwanda.
Aba bakaba biyongeraho DJ Neptune wo muri Nigeria, Abigail Chams wo muri Tanzania, Pheelz wo muri Nigeria, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, DJ Dollar wo muri Sénégal na Fully Focus wo muri Kenya.
Ni mu gihe mu 2022 ubwo iyi mikino yari igiye kubera bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, yatumiwemo abanyamuziki barimo Bushali, Ish Kevin, Mike Kayihura, Ruti Joël, Itorero Mashirika, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Makeda, Afrique, Urban Song, Jabba Junior, Sick City, The Target Band na DJ Pyfo bo mu Rwanda.
Aba bakaba bari biyongereyeho DJ Shale wavukiye mu Budage ariko uyu munsi akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!