00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Baratugarukiye-Riderman ku babise ‘amapede’ kubera kuvanga rap n’izindi njyana (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 February 2026 saa 07:04
Yasuwe :

Niba mu myaka irenga 10 ishize warakurikiraga umuziki w’u Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, uribuka inkundura y’abiyitaga abaraperi b’ukuri, abagerageje guhindura injyana bakaririmba nka Afrobeat, Reggae n’izindi bakitwa ‘amapede’.

Riderman ni umwe mu bitwaga iryo zina, kuko yaririmbaga injyana nyinshi. Mu kiganiro IGIHE Sports Club, uyu muhanzi yavuze ko ababitaga iryo zina, ubu babagarukiye na bo basigaye bazikora ku bwinshi.

Ati “Byanshyiragaho icyo gitutu mu by’ukuri ariko kubera ko nari nzi icyo nshaka ntacyo byabaga bimbwiye. Nari nzi icyo nshaka, ngamije kandi n’izi njyana bavugaga rimwe na rimwe nazikoraga neza no kubarusha.”

Yakomeje agaragaza ko ababitaga utyo, ubu babagarukiye na bo basigaye bakora injyana zitandukanye.

Ati “Icyo gitutu gishobora kubaho ariko nkavuga nti umurongo ndimo ndawuzi, nkirinda guterana amagambo na bo, ahubwo nkarushaho gukora, kandi umurongo nahisemo, uyu munsi bose bageze aho babona ko ariwo wari ukwiye, baratugarukira, bamwe izo afrobeats barazikora kurusha n’ikindi gihe, bigaragara ko nari mu kuri kuva icyo gihe.”

Abajijwe niba icyo gitutu kitarigeze gituma atekereza guhinduka, Riderman yahakanye yivuye inyuma.

Ati “Oya. N’uyu munsi kuri album zanjye uzasangaho indirimbo z’injyana zitandukanye. Iyo bavugaga gutyo ahubwo banteraga imbaraga zo gukora indi reggae y’umuriro kuko nari nzi icyo ngamije ku giti cyanjye.”

Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda cyane mu njyana ya Rap amazemo imyaka 20, aho muri uyu mwaka ateganya kuzakora igitaramo cyo kwizihiza ibyo bigwi.

Riderman yagaragaje ko ababitaga 'Amapede' kubera kuvanga injyana, ubu babagarukiye na bo basigaye babikora ku bwinshi
Riderman yagaragaje ako atajya acibwa intege n'abantu, mu gihe iyo ari gukora icyo ashaka kandi azi icyo agamije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages