Ni inkuru yatumye benshi bashidukira hejuru batangira kwibaza uburyo Ali Kiba na Umutesi bamenyanye.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’uyu mukobwa, yahishuye ko we na Ali Kiba bamaze igihe ari inshuti za hafi.
Ati “Ali Kiba ni inshuti yanjye tuziranye bisanzwe, twahujwe n’umuntu wo mu muryango. Rero yabonye ndi mu irushanwa yiyemeza kumfasha.”
Guhura kwe na Ali Kiba ngo byaturutse ku muntu wo mu muryango w’uyu mukobwa, ati “Uwo muntu na Ali Kiba bari inshuti, yaje kumusura nanjye ariho ndi, arambwira ngo nze musuhuze. Icyo gihe twaganiriye nk’iminota mike agiye gutaha musaba nimero ye dukomeza kuvugana.”
Umutesi avuga ko na we yatunguwe no kubona Ali Kiba amushyigikiye kuko bari bamaze igihe kinini batavugana.
Uyu mukobwa avuga ko kuba uyu muhanzi amushyigikiye mu irushanwa, ari ibintu byamuhaye imbaraga ndetse binamwongerera abantu bari kumushyigikira kandi ngo byamuteye imbaraga zo gukora cyane ngo atazamutenguha.
Nubwo ari inshuti ariko ngo nta wundi mubano udasanzwe ushingiye ku rukundo bafitanye. Umutesi yakomeje ati “Nta kintu kirimo kinini, ni inshuti bisanzwe.”
Umutesi uhagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, avuga ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi kuko ari igice kinini cy’Abanyarwanda kititabira uyu mwuga.
Ati “Urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi byatuma twihaza mu biribwa tugasagurira n’amasoko mpuzamahanga.”
Gushyigikira uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2021, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone, ukandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandika 27 ukohereza kuri 1525.
Ushobora ariko gusura urubuga IGIHE ukabona aho amatora ya Miss Rwanda ari kubera ugashaka ahanditse izina rye ukamuha amahirwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!