Ibi uyu muhanzi yabikomojeho nyuma y’uko indirimbo ‘Kuba nisindiye’ igiye hanze, iyi ikaba ari iyo yari yise ‘Nisindiye’ yasubiranyemo na Bruce Melodie.
Mu kiganiro na IGIHE, Real Roddy yagize ati “Umunsi bampamagara bambwira ko bakunze indirimbo yanjye bifuza ko twayisubiranamo na Bruce Melodie nabaye nk’uri mu nzozi, si ibintu nahise nakira ngo numve ko byabaye rwose sinakubeshya. Ndakubwiza ukuri indirimbo irinze isohoka ntarakira ko twayikoranye.”
Real Roddy ahamya ko ibyamubayeho byatewe n’uko mu buzima busanzwe afata Bruce Melodie nk’umuhanzi w’icyitegererezo mu buzima bwe.
Ati “Ibaze gukura ukunda umuntu, ukinjira mu muziki ari umwe mu bo ureberaho yewe utumva ko hari n’igihe cyazagera mugahura, bwacya ukisanga ahubwo hari umushinga mugiye guhuriramo. Nawe ndibaza wakumva ari ibitangaza.”
Icyakora nubwo yatunguwe, Real Roddy ahamya ko ikintu cyatumaga yumva ko bishoboka ari uko hari abandi bahanzi yari azi ko bafashijwe na Bruce Melodie nka Juno Kizigenza na Kenny Sol.
Ati “Urumva ni abantu bo muri 1:55AM Ltd bampamagaye, bakimbwira ko ngiye gukorana na we nagize ngo ni umunsi wo kubeshya kuko numvaga bitazashoboka rwose sinakubeshya. Icyakora rimwe na rimwe nagaruraga icyizere nibutse ko hari abandi bahanzi Bruce Melodie yahaye ukuboko nka Kenny Sol na Juno Kizigenza.”
Uyu musore umaze umwaka umwe mu muziki, mbere yo guhura na Bruce Melodie bakoranye iyi ndirimbo yari amaze gukora izindi zirimo Ntarirarenga, Ndamaze,Barasetsa n’izindi zirimo Nisindiye basubiranyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!