00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bahanzi babanye n’abagore bitemewe n’amategeko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 January 2015 saa 12:55
Yasuwe :

Umubare munini w’abakora umuziki mu Rwanda baracyari ingaragu abandi babyaye batararushinga naho abandi bahitamo gushinga ingo mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu bakora umuziki nyarwanda hari bamwe mu babyaranye n’abahanzi bagenzi babo, ababyaranye na Banyampinga, abatandukanye n’abagore inshuro zirenze imwe, abadashaka ko abo bana babyaye bamenyekana n’ibindi.
By’umwihariko hari undi mubare w’abahanzi bateye abakunzi babo inda bamara kubyarana bagafata icyemezo cyo kubana mu buryo (…)

Umubare munini w’abakora umuziki mu Rwanda baracyari ingaragu abandi babyaye batararushinga naho abandi bahitamo gushinga ingo mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu bakora umuziki nyarwanda hari bamwe mu babyaranye n’abahanzi bagenzi babo, ababyaranye na Banyampinga, abatandukanye n’abagore inshuro zirenze imwe, abadashaka ko abo bana babyaye bamenyekana n’ibindi.

By’umwihariko hari undi mubare w’abahanzi bateye abakunzi babo inda bamara kubyarana bagafata icyemezo cyo kubana mu buryo butemewe n’amategeko naho abandi bakaba babana mu rugo rimwe na rimwe ubundi bagasubira mu miryango yabo.

Mu babana n’abagore mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa bigeze kubana na bo muri ubu buryo nyuma bakitandukanya ntawe babinyujijeho nk’uko byagenze bajya kubana, harimo:

Jay Polly

Umuraperi Jay Polly yabyaranye n’umukunzi we Nirere Afsa kuwa kabiri tariki 10 Nyakanga 2012. Aba bombi bamaze kwibarukaumukobwa w’ imfura yabo bamwise ‘Crystal’.

Nyuma babanje kumurera bakiba mu miryango yabo, gusa mu mpera za 2013 bahisemo gufata umwanzuro wo kubana nk’umugabo n’umugore badakoze ubukwe ndetse batabinyujije mu miryango yabo.

Ama G

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 nibwo Hakizimana Amani wiyise Ama G The Black yabyaranye n’umukunzi we Rosine. Hashize amezi atagera kuri abiri babyaye, bahisemo kwibanira nk’umugabo n’umugore badakoze ubukwe.

Ubu batuye mu nzu ya Ama G iri mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo.

Bull Dogg(Kemosabe)

Ni umuraperi ufite amazina menshi arimo nka Jisho ry’uruvu, Rwagakoco, Database, Heavy Weight , Semwiza….Ku itariki ya 21 Mutarama 2013 nibwo yibarutse umuhungu witwa Jabo Khalifa Evangelista.

Nyuma byaje kumenyekana ko uyu muhanzi na we yashinze urugo nta bukwe bubayeho ndetse n’imiryango yabimenye hashize igihe.

Producer Junior

Uyu mugabo uzwi cyane mu gutunganya indirimbo akaba n’umuhanzi abana n’umukunzi we wanamubyariye imfura. Nubwo batarashakana mu buryo bwemewe n’amategeko, Junior n’umukunzi we Lily babana nk’umugore n’umugabo mu nzu imwe I Nyamirambo. Bafite umwihariko w’uko iyo babishatse umwe asubira mu muryango agasiga mugenzi we, yakumbura akazongera kugaruka.

Jack B

Jack B wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mumparire’, ‘Ibara rye’ n’izindi, yabyaranye n’umukunzi Dr Juru Gisele. Uyu mwana Jack B yabyaranye n’uyu mukobwa w’umuganga bamwise Imena Rugamba Khian Alvin.

Muri Kanama 2014 nibwo byamenyekanye ko basigaye babana mu nzu imwe ku Kamonyi gusa ubu barimutse basigaye batuye i Nyamirambo ahitwa ku Ryanyuma.

Jay C

Umuraperi Muhire Jean Claude uzwi mu muziki nka Jay C na we yabanye n’umukunzi be nta muntu n’umwe ubizi uretse bo ubwabo. Muri Nzeri 2014 nibwo Jay C yagiye kwirega mu muryango w’umugore we, bari bamaranye amezi atanu babana mu ibanga.

PFLA

Hakizimana Murerwa Amani na El Poeta, umuraperi mugenzi we, bamaze kubyarana imfura yabo ‘Ortis’ batangiye kubana nk’umugabo n’umugore. Bigeze mu mwaka wa 2013 PFLA yafunzwe amezi atatu azira ibiyobyabwenge bityo umugore we asubira iwabo ndetse kugeza ubu baratandukanye burundu buri wese aba ukwe.

Senderi International Hit

Mbere yo kuza kuba mu Mujyi wa Kigali, Senderi yabanje gushakana n’umugore batura i Kibungo, ahagana muri 2006 nibwo byatangiye gusakara ko uyu muhanzi atakibana n’umugore. Nyuma Senderi yagiye akundana n’abandi bakobwa bamwe akabyarana na bo, abandi agatandukana na bo batabyaranye.

Kuri ubu Senderi afite abana babiri ari na bo yemera mu itangazamakuru. Umukuru yiga mu mashuri yisumbuye, umuto akiga mu mashuri abanza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages