00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bakuze basanga ba se barahindutse abagore! Ibyamamare bifite ababyeyi babarizwa muri LGBTQ+

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 May 2024 saa 10:11
Yasuwe :

Mu isi y’uyu munsi ibintu bigenda bihindura isura ku buryo bigera aho ugasanga ibyiyumvo by’umuntu yavukanye, uko agenda akura birahinduka bikagera aho uwiyumvaga nk’umugabo asigara yumva ari umugore byanarimba bikarangira yihinduje igitsina cyane ko iterambere ryabyoroheje.

Ni ibintu bikigora bamwe kwakira kugeza uyu munsi hari ibihugu byinshi ku Isi byamagana abantu nk’aba, bazwi nk’abarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+).

Ni mu gihe byahoze bimenyerewe ko buri muntu wese kuva akivuka kugera ashaje abarizwa muri kimwe mu bitsina [genders] bibiri birimo icy’abagore, n’abagabo ndetse hamwe na hamwe hakanavugwa abo bita ibinyabibiri, kuri ubu ibitsina abantu babarizwamo bishobora guhinduka uko imyaka yabo y’ubukure yigira imbere. Ibi byatumye ibitsina [gender] abantu babarizwamo biva kuri bibiri cyangwa bitatu birenga 15.

Kuri ubu umuntu ashobora kuvuka ari umukobwa ndetse anafite igitsinagore, gusa uko agenda akura akarushaho kwiyumvamo kuba ari umugabo cyangwa se kimwe mu bindi bitsina [genders] byinshi biriho birenga 15. Icyo gihe biba bishobora kurangira ahinduye igitsina [gender] bityo akaba yahitamo ikindi kijyanye n’uko yiyumva.

Urutonde rw’ibitsina [genders] biriho kuri ubu ndetse binagoye ko byabonerwa inyito mu Kinyarwanda birimo Agender, Androgyne, Bigender, Butch, Cisgender, Gender expansive, Genderfluid, Gender outlaw, Genderqueer, Masculine of center, Nonbinary, Omnigender, Polygender & pangender, Transgender, Trans na Two Spirit.

Ibi bitsina byose biza byiyongera kuri bibiri bisanzwe bimenyerewe “Gabo” [Male] na “Gore” [Female].

Ibi bituma hari ibyamamare bifite ababyeyi bateye gutya ndetse bamwe bagaterwa ipfunnwe nabyo. IGIHE yakusanyije ibyamamare byamamaye muri Amerika biri uyu mujyo, kugeza aho bamwe byagiye biba ngombwa bagafasha ababyeyi babo kuba batinyuka bakagaragaza ibyiyumviro byabo kuri iyi ngingo nyuma y’igihe kinini baracecetse.

Igitangaje benshi muri ibi byamamare bo siko bimeze bamwe barashatse bisanzwe abandi bafite abana.

Kendall & Kylie Jenner

Aba bombi bazwi kubera umuryango wabo w’ibyamamare w’aba-Kardashian–Jenner.

Mu 2015 Caitlyn Jenner[wahoze ari se] yaratunguranye avuga ko yiyumva nk’umugore ndetse nyuma atangira gufata ibizwi nka ‘Hormone replacement therapy’ kugira ngo ahinduke umugore burundu.

Caityn yamaze igihe kinini ahangana no kwerekana icyiciro aherereyemo, ariko abana be batangaje ko umubano wabo nawe wabaye mwiza igihe yabohokaga akavuga.

Kendall Jenner yigeze kubwira People ngo ‘Ubwo data yagaragazaga ibyiyumvo bye mu bijyanye na ‘Gender’ umubano wacu nawe wariyongereye[...] twakuze bigoranye kuganira nawe ariko iyi ni intambwe ikomeye yateye.’’

Jay Z

Gloria Carter ubyara umuraperi rurangiranwa ku Isi Shawn Corey Carter uzwi nka Jay-Z nawe abarizwa mu babana bahuje ibitsina.

Gloria mu 2017 nibwo yagaragaje ko aryamana n’abagore bagenzi be icyo gihe byagizwemo uruhare n’umuhungu we wamufashije kwiyumvisha ko ntacyo bitwaye kubivuga.

Muri iyi ndirimbo yitwa ‘Smile’ yumvikanisha ko nyina aryamana n’abo bahuje igitsina. Ati “Mama afite abana bane ariko aryamana n’abagore bagenzi be[...] ikimwaro muri sosiyete n’ububabare byari bimaze kuba byinshi kubyakira. Ntabwo mbyitayeho niba ari umugabo cyangwa umugore.’’

Mu magambo y’uyu mubyeyi asoza iyi ndirimbo yahuriyemo n’umuhungu we bise “Smile’’ yumvikana agaragaza yabayeho yishimye ariko nta bwinyagamburiro afite, kubera ko yashakaga ko hatazagira abagira uwo babangamira mu muryango we.

Mandy Moore

Ubwo umuhanzikazi Mandy Moore yari mu kigero cy’imyaka 20 ababyeyi be baratandukanye icyo gihe nyina witwa Stacy yatangiye gukundana n’umugore we mugenzi we.

Nyuma y’ibyo abandi basore bavukana na Mandy Moore nabo bateye ikirenge mu cya nyina, bavuga ko baryamana n’abasore bagenzi babo. Mandy Moore yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko mu muryango we batajya bishishanya bityo we yari asanzwe abizi.

Ati “Nta muntu uhisha uwo ariwe. Nta mabanga mu buzima bwacu. Nkunda gushyigikira mama wanjye n’abavandimwe banjye n’umutima wanjye wose.’’

Paul Bettany

Paul Bettany wamamaye muri sinema nawe yavuze ko se , Thane yagiye agorwa mu bihe bye by’urukundo ndetse yaje gutandukana n’umugore nyuma y’imyaka 25 barushinze. Icyo gihe Thane yaje gukundana n’umugabo mugenzi we.

Paul Bettany yigeze kuvuga ko uyu mubyeyi we witabye Imana yari umutinganyi. Ati “Nari mfite data uryamana n’abagabo bagenzi be, witabye Imana mu gihe cyashize. Yabigaragaje ku myaka 63.’’

Dave Bautista

Dave Bautista wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika no ku isi yose, nawe nyina aryamana nabo bahuje igitsina.

Dave Bautista niwe wigeze kwitangariza ko nyina aryamana n’abagore bagenzi be. Ati “Nterwa ishema buri gihe n’uwo mama yari we[...] umuhungu w’umugore uryamana na bagenzi be utewe ishema nabyo.’’

50 Cent

Umuraperi 50 Cent nawe umubyeyi we witabye Imana ubwo uyu mugabo yari akiri muto, bivugwa ko yabarizwaga mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ) ; akaba yararyamanaga n’abagore bagenzi be.

Mu kiganiro uyu muraperi yigeze kugirana na Perez Hilton niwe wabyivugiye, ati “Mama yaryamanaga n’abagore bagenzi be. Nibyo yakundaga abagore. Ubuto bwanjye bwose ni uko bwari bumeze[...] kuri mama wanjye umugabo yari yarabuzemo iyo uri umwana muto ntabwo ubona ibintu ko hari ibindi bijya imbere.’’

Ally Sheedy

Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Ally Sheedy nawe ubwo yari akiri muto ababyeyi baratandukanye, icyo gihe nyina witwa Charlotte ahita atangaza byeruye ko ari umutinganyi.

Charlotte kuva icyo gihe, yanahise yinjira mu guhirimbanira ababarizwa muri LGBTQ+ anafasha umukobwa we guhindura imyumvire ye ku bijyanye na ‘Genders’. Hashize igihe umukobwa wa Ally Sheedy, akaba umwuzukuru wa nyina nawe yahise agaragaza ko ari umutinganyi.

Ally Sheedy yigeze kuvuga ko yatunguwe no kuba atari yakakiriye neza ko nyina abarizwa muri uyu muryango, umukobwa we nawe agahita yunga mu rye, ndetse akanabitangaza yifashishije internet.

Robert De Niro

Robert De Niro w’imyaka 80 wamenyekanye cyane muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bafite ababyeyi babarizwa muri iki cyiciro.

Robert De Niro avuga ko yakuze abona se Robert De Niro Sr. witabye Imana, ariko atazi ko ari umutinganyi kubera ibihe yari arimo byo mu myaka yo hambere, aho umuntu byamenyekanaga ko ariko ameze akamaganwa na benshi.

Robert De Niro mu kiganiro yagiranye na Out Magazine yigeze kuvuga ati “Yego yarwanaga nabyo kubera kuba muri icyo gisekuru cyane mu mujyi muto yari arimo. Ntabwo nari mbizi cyane.’’

“Nifuza ko tuba twarabiganiriyeho cyane. Mama wanjye ntabwo yashakaga kuvuga ku bintu muri rusange[...] ku bana banjye ndashaka ko bakora ikintu aka kanya aho kuba nyuma kubera ko gutinda bishobora kugera ku myaka 20 yakurikiraho uhereye ubu. Byaba ari ugukererwa.’’

Jennifer Grey

Mu 2015 se wa Jennifer Grey, Joel Grey yagaragaje ku karubanda ko aryamana n’abagabo bagenzi be. Uyu mugabo yari amaranye imyaka 24 na Jo Wilder, ariko yarahishe ko yiyumvamo abagabo kuruta abagore.

Jennifer Grey ndetse nawe yigeze kubimushimira, ati “Ndiyumvamo ibyishimo kubera Papa wageze ku kigero mu buzima bwe yumva atekanye byuzuye akajya ku karubanda akagaragaza ko aryamana n’abagabo bagenzi be.’’

Jena Malone

Jena Malone umenyerewe muri sinema muri Amerika nawe umubyeyi we Deborah mu myaka yashize yatangaje ko yari umutinganyi ukundana n’abagore bagenzi be.

Deborah yareze Jena Malone abana n’umugore bakundanaga gusa aho iby’uyu mubyeyi bigoranira ubwo batandukana, yahise avuga ko agiye kongera kujya akundana n’abagabo.

Jena Malone yigeze kubwira LA Weekly ati “Ubwo nari umwana muto cyane, ntabwo nari nzi ko ari ibintu bitandukanye. Ntabwo bagaragazaga ko baryamana[nyina n’umugore babanaga]. Umubyeyi wanjye ntabwo aba ashaka kubivugaho. Niwo mubano wonyine yagiranye n’umugore. Yarakijijwe ubwo yatandukanaga n’umugore yongera gukundana n’abagabo.’’

“Ukundana n’abantu utitaye ku gitsina[gender]. Mu isi nakuriyemo ntabwo byari byemewe. Ntekereza ko bakoze ukwihuza kwiza mu gihe bari bari mu bihe bikomeye.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .