Uyu mukobwa uhamya ko ari ubwa mbere yari yambaye iyi myenda mu buzima bwe, ko n’ab’iwabo na bo batunguwe no kumubona cyane ko iyi ndirimbo yarinze ijya hanze yarabibahishe.
Ati “Bamfatiye iminsi y’amasengesho, nabatunguye cyane bwari ubwa mbere nambaye kuriya. Ubundi indirimbo nari nayibahishe mvuga nti bazabyirebere. Bamwe barabikunze abandi baravuga ngo umwana wacu arananiranye ariko ni ibintu bisanzwe ntabwo babikomeje.”
Zuba Ray ashimangira ko we nubwo ari ubwa mbere yari yambaye imyenda inkumi zikunze gusohokana ku mazi ariko abona ntacyo bitwaye.
Indirimbo ‘Basara’ Zuba Ray yashyize hanze mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement wanayanditse, mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Gad.
Iyi ibaye indirimbo ya gatandatu uyu muhanzi ashyize hanze mu myaka hafi ibiri amaze muri KINA Music yinjiyemo mu 2024.
Uyu mukobwa yari yiyongereye kuri Butera Knowless na Nel Ngabo basanzwe babarizwa muri KINA Music bakiyongeraho Platini P na Tom Close na bo bakorana na yo bya hafi.
Ubwo yari amaze kumwakira, Ishimwe Clement uyobora KINA Music yavuze ko bahisemo gufata umunyeshuri wiga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda kubera ko basanzwe bafitanye imikoranire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!