Ni filime uyu musore yinjiranye mu ruganda rwa sinema nyuma y’imyaka irenga 14 agaragara mu gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo, muri sosiyete ye yise ‘Incridible Records’.
‘The Two of Us’ ni filime igaruka ku mibanire y’abashakanye muri iki gihe, aho umugore n’umugabo bashwana bapfuye ibintu bitumvikana nko gukoresha telefone cyane, kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Igaragaramo ibyamamare muri sinema nyarwanda nka Mutako Sonia wamenyekanye muri filime yitwa ‘Indoto’, Mugisha Patrick n’abandi.
‘The two of us’ ni filime yanditswe igatunganywa na Bagenzi Bernard ku bufatanye na sosiyete ya Zacu Entertainment yashoyemo amafaranga.
Iyi filime izatangira guca kuri shene ya Zacu Tv kuri canal +, ku itariki 6 Gashyantare 2023.
Bagenzi Bernard ni umwe mu bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, indirimbo aheruka gukorera amashusho yayo ni ‘Truth or Dare’ ya Davis D na Big Fizzo w’i Burundi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!