Uyu mushoramari wiyemeje gushyira amafaranga ye mu ruganda rwa muzika muri Nyakanga 2019 yateguye igitaramo cya Kigali Summer Fest yari yatumiyemo Sheebah Karungi, umugandekazi w’icyamamare.
Bitunguranye igihe haburaga amasaha make ngo igitaramo gitangire, Sheebah yatangaje ko atakitabiriye iki gitaramo kubw’impamvu yaba we cyangwa abari bateguye igitaramo batigeze bavuga.
Nyuma y’igitaramo cyaririmbyemo abandi bose bari basigaye na Rich Mavoko witabajwe ku munota wa nyuma, Bad Rama ntiyigeze yifuza kugira byinshi akivugaho, ndetse n’uwageragezaga kumubaza kuri iki gitaramo yamuhungiraga kure.
Bad Rama yabwiye IGIHE ko yagiye muri Amerika gusubiza ubwenge ku gihe anitegereza uburyo yateza imbere ubucuruzi bwe nyuma y’ibizazane binyuranye yari amaze kunyuramo.
Yabajijwe niba yaba ari kwibuka neza umubare w’amafaranga igitaramo cya Kigali Summer Fest cyamuhombeje, arangije agira ati” Byose hamwe niba narabaze neza cyampombeje miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Nubwo yahombye amafaranga angana gutya ariko nanone ngo arimo ideni Sheebah kuko hari ibihumbi 7 by’amadorari ya Amerika agomba kumwishyura.
Yagize ati” Sheebah ntacyo mushinja kunyishyuza bifite ishingiro kuko nta kosa yakoze. Nari namuhaye ibihumbi 3 by’amadorali ya mbere. Twari twemeranyije ibihumbi 10 bityo musigayemo ibihumbi 7 kandi ngomba kuyamwishyura nta kundi.”
Bad Rama atangaza ko mu mafaranga y’igihombo yagize harimo amatike y’indege yari yategeye Sheebah n’ikipe yari kumuherekeza, ibyumba bya hoteli yari yamaze kwishyura no kuba Sheebah ataritabiriye iki gitaramo byagabanyije abantu bakitabiriye bityo amafaranga yo ku muryango nayo arabura.
Uyu mugabo yatangaje ko atazarekera aho ibikorwa biteza imbere umuziki mu gihe cyose akibifitiye ubushobozi bityo ko atareka gutegura ibitaramo ngo ni uko yahombye.


















TANGA IGITEKEREZO