B Threy uri mu baraperi bakuriye mu itsinda rya Kinyatrap akaba umwe mu banarishinze, yari ahuriyemo n’abaraperi bagenzi be Bushali na Slum Drip.
Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko iyi Mixtape ye ya gatatu ifite igisobanuro cy’umuraperi umaze kubaka ibigwi, wifata nk’umwami mu njyana, ari na yo mpamvu yayitiriye ‘Mutara’.
Ati “Nyuma yo gusohora Mixtape ya mbere n’iya kabiri, kuri ubu maze kubaka ibintu byanjye. Iyo ndebye umuhungu wanjye, nkareba umugore wanjye nita Gicanda, nkareba uko mpagaze mu muziki, mpitamo kwiyita Mutara.”
Iyi Mixtape iriho indirimbo icumi zirimo ‘Iriba’, ‘N’ibi’, ‘Shine’, ‘Nkomeye’, ‘I Know’ yakoranye na Kid From Kigali, ‘Holo’, ‘Papa & Mama’, ‘Byose’ yakoranye na RedInk na ‘Nzagukumbura’.
B Threy wamenyekanye cyane mu itsinda rya Kinyatrap, yujuje imyaka itandatu atangiye gukora umuziki ku giti cye, nyuma y’uko abari bagize iri tsinda basa n’abafashe umwanzuro wo gukomeza umuziki buri wese ku giti cye, ariko bagakomeza gushyigikirana.
Mu 2020 ni bwo yasohoye EP ye ya mbere yise ‘Shwiii Dah!’, mbere y’uko mu 2022 asohora Mixtape ye ya mbere yise ‘Muheto’.
Mu 2023 uyu muraperi yasohoye EP ye ya kabiri yise ‘4Life’, ayikurikiza Mixtape ye ya kabiri yise ‘Muheto II’, ayitura umuhungu we yari aherutse kwibaruka.
Kuri ubu, imyaka ibiri ni yo yatwaye B Threy kugira ngo abashe gukora Mixtape yise ‘Muheto III Mutara’, yamaze no gushyira hanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!