Ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters, bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye, bica kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu guhera saa yine na mirongo ine n’itanu z’umugoroba. Ni mu ntego yo gususurutsa abantu muri ibi bihe bya Coronavirus.
Mbere yo gutangira igitaramo B-Threy, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana yavuze ko ikigaragaza iterambere rya Kinya Trap ari uko mu bategura ibitaramo basigaye babatekerezaho.
Ati “Ku bigaragarira amaso ni umugisha. Ahantu tugeze kuba twaririmbira ku rubyiniro rukomeye nk’uru, ni byo kwishimira kuba batekereza mu banyempano bagashyiramo umuhungu umwe uhagararira Hip Hop, bitwereka ko imbere ari heza.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo umuziki uguhire ari ukugira ikinyabupfura ndetse n’ibyo ukora ukabifata nk’akazi.
Ati “Ubundi ibanga nta rindi ni ikinyabupfura ukakigira mu byo ukora byose n’aho ujya hose , kandi umuziki ukawufata nk’akazi. Njye ubu nifata nk’abandi bakozi.”
B-Threy yahise atangira kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake muri iki gihe zirimo nka Land lord, Oya, Ni he, Igitebo cya Chanel, Sindaza, Nicyo gituma na Hama hamwe.
Yafashijwe na Symphony band, itsinda rimaze kumenyekana mu gucurangira ndetse no kuririmbira abanzi mu bitaramo.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu utaha, kuwa 5 Ukuboza 2020, umuhanzi Mico The Best ari we uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya “My Talent Live Concert”.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!