Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, by’umwihariko akaba yitsaga ku buryo amaze iminsi abona abanyamahanga bibasira u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ariko ugasanga benshi mu rubyiruko bafite n’ukuri kw’ibyo kuvuga, bahisemo kuruca bakarumira.
Ku rundi ruhande, B Threy ahamya ko mu by’ukuri kugira ngo urubyiruko, by’umwihariko ibyamamare, bisange muri gahunda zo kuvuganira igihugu mu gihe kibakeneye, hakwiye kubaho ubukangurambaga bubibutsa ko ari inshingano zabo.
Ati “Ni byiza ko urubyiruko dufata iya mbere tugashyigikira igihugu cyacu, niba abantu batugabyeho intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga […] urwo rugamba ruba rureba buri wese atari ba bandi gusa barinda umutekano w’igihugu n’ubusugire, aho ni ho haba hakenewe umusanzu wa buri muntu uvuga rikijyana muri sosiyete.”
Uyu muraperi yagaragaje ko bibaye na ngombwa hategurwa ubukangurambaga bwo kwibutsa urubyiruko n’ibyamamare by’umwihariko ko ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gihe igihugu kigabweho ibitero by’amagambo agiharabika ku mbuga nkoranyambaga.
Iby’ubu bukangurambaga yabigarutseho ubwo yavugaga ko ikibazo gikunze kubaho ari uko usanga benshi mu rubyiruko bibwira ko hari ababa barateguwe bo kuvugira igihugu, bityo bakibeshya ko bitabareba.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!