B Threy yavuye muri Green Ferry avuga ko abitewe nuko nta rukundo bari bagifitanye, yashinjaga Bushali kudakomeza urukundo batangiranye.
Icyakora mu kiganiro cyihariye na IGIHE, B Threy yavuze ko yiyunze na mugenzi we kuko yasanze atariwe kibazo ahubwo abo bakorana aribo batahuje.
Yagize ati“Nasanze ikibazo atari umuvandimwe Bushali, ikibazo ni ikipe bakorana tutigeze duhuza. Bushali we aracyari umuvandimwe nka mbere.”
B Threy avuga ko mbere gato yuko ahurira mu ndirimbo na Bushali bari baramaze kwiyunga.
Ati ”Mbere gato yuko dukora iriya ndirimbo, Bushali yasohoye album ndamupostingira [mufasha kuyimenyekanisha]. Nsohoye EP nawe yarampostingiye.”
Uyu muraperi avuga ko uretse iyi ndirimbo yahuriyemo na Bushali, nabo ubwabo bajya batekereza gukorana indirimbo.
B Threy uri guhatana muri Kiss Summer Awards, avuga ko naramuka yegukanye igihembo, umuntu wa mbere azagishyikiriza ari Bushali nk’umuhanzi w’inshuti ye banatangiranye.
Nyuma ya Bushali ngo azajya kugishyikiriza Se umubyara nk’uhagarariye ikipe yose y’abo bakorana, mbere yuko ajya kukibika.
Uyu muraperi uheruka gusohora amashusho y’indirimbo “Nicyo gituma” mu kwezi gushize, yiteguye gusohora andi mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Oya”.
Iyi ni indirimbo akunda bikomeye kuri EP ye nshya, nubwo nawe yemera ko abakunzi be bakunda cyane Landlord.
Gusohora amashusho y’iyi ndirimbo, izaba ari impano azaba ahaye abakunzi be mu gihe azaba amaze kwegukana igihembo Kiss Summer Awards.
Muri ibi bihembo, B Threy ari guhatana mu cyiciro cy’abahanzi bari kuzamuka neza aho ahatanye n’abandi barimo; Kevin Kade, Juno Kizigenza, Ariel Ways na Calvin Mbanda.
Ibihembo bya Kiss Summer Awards byitezwe ko bizatangwa tariki 12 Nzeri 2020 mu kiganiro cyihariye kizatangira saa kumi z’umugoroba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!