Aba baraperi bahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2024 bari baherekejwe n’imiryango yabo cyane ko buri umwe afite umugore n’umwana.
Aba baraperi batumiwe mu iserukiramuco Africa Fest rizaba ku wa 24 Gicurasi 2024, nubwo hari ibindi bitaramo batumiwemo birimo ibizabera mu Bubiligi, Pologne n’ahandi.
Ni ku nshuro ya mbere B Threy na Bushali bagiye gutaramira i Burayi.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo Bushali yari yerekeje mu Bufaransa gusura inshuti n’abavandimwe akanahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, byaje gutangazwa ko yagombaga gukorera igitaramo mu Bubiligi cyagombaga kuba ku wa 1 Nyakanga 2023 ariko biza kurangira kitabaye.
Amakuru ahamya ko iminsi ye yo kuguma i Burayi yamurangiriyeho umunsi w’igitaramo utaragera, biba ngomba ko ataha shishi itabona ngo asabe ko yakongezwa iminsi, birangira atayihawe ndetse iby’igitaramo cye birangirira aho.
Aba bahanzi bombi bazamukiye mu nzu ya Green Ferry Music ari naho batangiriye injyana ya Kinyatrap bakazatarama muri ibi bitaramo banarikumwe na Dr Nganji usanzwe ubafasha mu bijyanye no gutunganya imiziki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!