Igitaramo cya mbere aba bahanzi bazahuriramo kizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026 bakurikizeho ikizabera i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026 basoreze ibitaramo byabo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.
Nadine Shema, uri gutegura ibi bitaramo afatanyije n’umugabo we muri sosiyete ’Millennium Investment &Consulting’ yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo bise "African Gospel Echoes" kikaba kigamije uhuza Abanyafurika n’inshuti zabo binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Richard Ngendahayo utegerejwe muri ibi bitaramo, azabivamo atangira imyiteguro y’icyo agomba gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2026.
Ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo nka "Yambaye Icyubahiro", "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" n’izindi nyinshi.
Umwaka ushize Richard Nick Ngendahayo yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, aho yataramiye ku nshuro ye ya mbere ariko hagakubita hakuzura.
Adrien Misigaro uzafatanya na Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka "Ntacyo Nzaba", "Niyo Ndirimbo", "Nkwite Nde", "Nkurikira" na "Buri Munsi" ndetse yanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Israel Mbonyi na Gentil Misigaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!