Audiomack ni urubuga rushyirwaho imiziki iri mu buryo bw’amajwi (audio) nyirayo akajya yishyurwa nk’uko bikorwa ku mbuga nka YouTube.
Uretse kuba abarushyiraho imiziki bishyurwa, ibihugu rugiye gukoreramo nk’uko mu Rwanda byatangiye, runahatanga serivisi zirimo nko kuba abakozi barwo bashobora kureba uko ubujyanama bw’abahanzi bukorwa kandi bakaganira n’abahanzi imbonankubone bitewe n’ibyo bakeneye.
Igihugu rugiye gukoreramo kandi bicyongerera amahirwe yo kuzamura umuziki wacyo kuko hashobora gutangira gukorwa ‘playlists’ z’indirimbo zaho kuri Audiomack zigatangira kumenyeka mu buryo bwihariye.
Ishobora kandi kujya itegura ibitaramo bigamije kuyimenyekanisha ariko igatumiramo abahanzi ikabishyura ndetse hari n’aho ifungura uburyo abafana bo mu gihugu ikoreramo bashobora gutera inkunga umuhanzi bakunda binyuze kuri Audiomack, amafaranga ye agahita amugeraho bitanyuze mu zindi nzira za kure imbuga zicururizwaho imiziki zishyuramo.
Ku mugoroba w’itariki 26 Gicurasi 2026 ni bwo ubuyobozi bwa Audiomack bwatangaje ko bwinjiye ku mugaragaro ku isoko ry’u Rwanda mu muhango wabereye i Kigali.
Kuza kuhakorera bivuze ko abahanzi b’Abanyarwanda bazakorana ibirenze gushyiraho indirimbo gusa, ahubwo bazaba bashobora no kubona izo serivisi zindi Audiomack itanga mu bihugu ikoreramo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave yagaragaje ko kuza gukorera mu Rwanda kwa Audiomack ari ikintu gikomeye kuko ari urubuga rukomeye mu by’umuziki ariko hari n’icyo bivuze ku isoko ryo mu Rwanda.
Ati “Turi igihugu cya kabiri bagiye gukoreramo muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Tanzania. Baje mu by’ukuri atari uko twabibasabye ahubwo barebye uburyo imibare y’abareba imiziki kuri internet igenda izamuka kuko murabizi tuyigayinga Kenya. Ibyo byose abashoramari barabireba bakabona ko aha hantu hari isoko.”
Ngabo yongeyeho ko icyo bivuze mu Rwanda ari uko abahanzi baho bafite impano zababyarira amafaranga afatika ariko no kuba isoko ryaho ari rishya mu byo gucuruza imiziki ku buryo kuhakorera byarizamura rikabyara umusaruro munini.
Yongeyeho ko ibyo bigaragaza kandi ko ishoramari mu muziki w’u Rwanda rizagenda rifata umurongo kuko kuva hajyaho minisiteri ibishinzwe hakuweho inzitizi zijyanye n’amategeko ku buryo ushora imari areba agasanga birahari.
Ati “Umushoramari aba ashaka ko naza asanga hari ibintu bivuga ngo itegeko ribirengera ni ibihe. Ubu ikindi tumaze iminsi turi gukora ni ‘database’ y’abahanzi tumaze kubona abarenga 7.000 mu gihugu hose dushaka kumenya muri buri ngeri abarimo ngo noneho tujye gushaka abashoramari ariko dore batangiye no kwizana.”
Abahanzi bashyira imiziki yabo kuri Audiomack bishyurwa hagati ya $0.003 na $0.004 kuri buri nshuro indirimbo yumviswe (stream).
Bisobanuye ko kugira ngo umuhanzi yinjize nka $1 akomoka kuri Audiomack aba akeneye nibura inshuro 333 abantu bumviseho indirimbo ye. Kugira ngo abone amafaranga menshi kuri uru rubuga bisaba kumvwa inshuro nyinshi kuko nk’ushaka kubona $500 ku kwezi aba akeneye inshuro zirenga 166.000 abantu bumvise indirimbo ze muri uko kwezi.
Ugereranyije n’izindi mbuga zicirurizwaho imiziki usanga kuba Audiomack yishyura hagati ya $0.003 na $0.004 ku nshuro imwe indirimbo yumviswe irusha YouTube yo itanga hafi $0.002 na Pandora itanga $0.00133 ku nshuro imwe.
Gusa na none mu kwishyura iri munsi gato ya Spotify itanga $0.004 ku nshuro imwe indirimbo yumviswe ndetse na Apple Music itanga $0.008 ndetse zose zikarushwa n’urubuga rwitwa Tidal rutanga agera kuri $0.01284.
Umwe mu bashinze urubuga rwa Audiomack, David Ponte yavuze ko nyuma yo kuza mu Rwanda, batangiye kuganira n’abahanzi ngo bamenye neza imiterere y’isoko ryo mu Rwanda n’imbogamizi zihari kugira ngo babone neza icyerekezo cy’ibyo bakora byazamura umuziki.
Yagaragaje ko kandi asanga abahanzi bo mu Rwanda na bo bashobora gukora indirimbo zikarebwa cyane nka bamwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afurika.
Ati “U Rwanda ni igihugu gito gifite abaturage miliyoni 13 ariko impano twasanze zo zagutse kurusha ibyo. Nta mpamvu n’imwe yatuma abahanzi ba hano batabasha guhangana ku isoko nka ba Ayra Starr, Wizkid n’abandi bakomeye muri Afurika. Bisaba gusa gukorera hamwe.”
Angel Mutoni uri mu bahanzi bari bitabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ari amahirwe akomeye umuziki nyarwanda wungutse, kuko icyo bashoboraga gukorana na yo ari ugushyiraho imiziki gusa ndetse ko kuba isoko ry’umuziki w’u Rwanda riri kuzamuka ugereranyije n’ahandi muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya na Uganda ari ingenzi kubona umufatanyabikorwa wo kwita ku mpano zaho.
Abahanzi nyarwanda batanu bafite indirimbo zumvwa cyane kuri Audiomack babanzirizwa na Element Eleeeh wumvwa inshuro zigera ku bihumbi 288.4 ku kwezi agakurikirwa na Bruce Melody wumvwa inshuro ibihumbi 221.3.
Ku mwanya wa gatatu hari Meddy wumvwa inshuro bihumbi 189.3 ku kwezi, agakurikirwa na Israel Mbonyi wumvwa inshuro n’ibihumbi 166.2 ku kwezi ndetse na The Ben uza ku mwanya wa gatanu akumvwa n’inshuro 109.7 ku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!