Uyu mukobwa wari wasabwe kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere ya tariki 10 Ukwakira 2021, yagowe no kubona ‘Visa’ itariki yo kugenda irinda igera bitaratungana.
Mutoni aganira na IGIHE, yagize ati “Mu butumire byari bisobanutse ko ngomba kugenda mbere ya tariki 10 Ukwakira, abategura iri serukiramuco bagerageje no kwandikira Ambasade ariko ntibyakunda, biba iby’ubusa.”
Byitezwe ko kuri uyu wa 11 Ukwakira ari bwo filime ya Mutoni yerekanwa muri iri serukiramuco, we akaza gukurikirana uyu muhango hifashishijwe ikoranabuhanga.
Silicon Valley African Film Festival (SVAFF) ni rimwe mu maserukiramuco akomeye ya Sinema abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, riri kuba ku nshuro ya 12 aho kuri iyi nshuro ryabereye muri Leta ya California guhera tariki 8-10 Ukwakira 2021.
Filime ngufi ‘Wedding dress’ Mutoni yagiye guhatanisha muri iri serukiramuco izaba iri kwerekanwa ku nshuro ya mbere.
Mutoni yabwiye IGIHE ko imiterere y’iyi filime izamenyekana nyuma yo kwerekanwa bwa mbere.
Ati “Ni filime y’urukundo, harimo inkuru y’umusore n’inkumi baba bitegura kurushinga ariko bakaza kugirana ibibazo biturutse kuri telefone. Ikindi kirimo ni uko aba bombi filime irangira bapfiriye rimwe ku munsi w’ubukwe bwabo.”
Reba hano ’Gatarina’, imwe muri filime za Mutoni Assia



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!