00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ashton Hall yemeje ko azongera gusura Kigali mu mezi atandatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 July 2026 saa 03:20
Yasuwe :

Ashton Hall wari wasuye The Ben mu rugo agasanga umugore we, Uwicyeza Pamella, adahari kuko amaze iminsi ari muri Tanzania, yamwemereye ko azasubira mu Rwanda mu mezi atandatu ari imbere akabasura.

Ibi yabivuze ubwo The Ben yahamagaraga Pamella kuri telefone kugira ngo asuhuze abashyitsi bari mu rugo rwabo.

Mu kiganiro bagiranye, The Ben yabwiye umugore we ko "yahombye" kuko atabashije kubonana na Ashton Hall. Mbere y’uko asoza kubimubwira, Ashton Hall yahise amuca mu ijambo, amusezeranya ko mezi atandatu azongera kubasura.

Yagize ati "Pamella, umeze neza? Nagize amahirwe yo gusura urugo rwawe, ariko ntugire ikibazo. Nzagaruka mu mezi atandatu ari imbere, tuzabonana."

Ubwo yari mu rugo rwa The Ben, Ashton Hall yavuze ko yanyuzwe cyane n’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, agaragaza ko mu bihugu byose amaze gusura ari rwo rwamusigiye ibihe byiza kurusha ibindi.

Yanahishuye ko mbere yo kugera mu Rwanda atari asanzwe aruzi, ahubwo ko yarumenye binyuze kuri Ashton Small uzwi nka Kagarara, akaba ari na we yiyemeje gufasha mu rugendo rwe.

Ashton Hall, Ashton Small uzwi nka Kagarara na Yogendra Kushwah wamamaye nka Indian Ashton Hall, bamaze iminsi bazenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.

U Rwanda rubaye igihugu cya gatanu bagezemo muri uru rugendo, nyuma ya Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin.

Ashton Hall yijeje ko azagaruka mu Rwanda mu mezi atandatu
Ashton Hall yari yasuye The Ben mu rugo bahasangirira amafunguro ya nijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages