00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsene Tuyi yanyuze abitabiriye igitaramo yateguye kuri Pantekote (Amafoto)

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 29 May 2023 saa 03:21
Yasuwe :

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Arsene Tuyi, yanejeje imitima y’abitabiriye igitaramo ngarakumwaka ategura ku munsi wa Pantekoti, cyari kibaye ku nshuro ya kane.

Ni igitaramo kuri iyi nshuro yitiriye izina rya Album ye nshya ‘Ishyanga rihiriwe’, ari gutegura, yatumiyemo abahanzi batandukanye b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Ndasigwa Chryso, Christian Irimbere, Gaby Kamanzi n’Umunya-Ghana Akosua Pokua.

Iki gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) ruherereye i Nyarutarama.

Ku isaha ya saa Kumi n’imwe nibwo umuramyi Ndasigwa Chryso uri mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iyi minsi yegereye urubyiniro abimburira abandi mu ndirimbo ye yise Ndakwihaye.

Yakoze muganzo aririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP (Extended Playlist) aherutse gushyira hanze zirimo Ntayindi Mana, Wahozeho n’izindi.

Ndasigwa yaje gufata umwanya ashimira abitabiriye igitaramo ndetse aboneraho kubifuriza umunsi mwiza wa pantekote wo kwizihiza umunsi Mwuka wera yamanukiye abagishwa ba Kristo bakaboneraho gutangira umurimo w’ivugabutumwa.

Nyuma yo guha ikaze abitabiriye iki gitaramo yaje kwakira umuramyi Gaby Kamanzi wakiranywe amashyi y’urufaya ubwo yageraga ku rubyinuro, akora mu nganzo aririmba zimwe mu ndirimbo z’Imana zakunzwe kuva kera zirimo Yesu Arankunda, Wowe, Ungirira neza n’izindi.

Kamanzi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse benshi muri bo bamufatiraho nk’ikitegererezo.

Ubwo yaririmbaga yatunguwe ndetse anezezwa no kumva abakunzi b’ibihangano bye bacyibuka indirimbo ze za kera zirimo iyo yise ‘Amahoro’ yashyize hanze mu myaka yo hambere ariko nanubu igikunzwe.

Nyuma y’umwanya utari muto Gaby Kamanzi yaje kwakirwa n’Umuramyi Christian Irimbere nawe wishimiwe bidasubirwaho n’abitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa pantekote.

Umuramyi Irimbere watangiranye imbaraga nyinshi ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Obrigado yahagurikije benshi, Ndi hano, Ni umugabo, All I Need is you lord ya Hillsong n’izindi.

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo n’itanu nibwo Arsene Tuyi wari utegerejejanyijwe amatsiko yegereye urubyiniro atangira kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.

Uyu musore uri mu bahanzi babahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bishimirwa n’abatari bacye, yeretswe urukundo rudasanzwe n’abari bitabiriye iki gitaramo ategura buri mwaka ku munsi wa pantekote.

Mu mbaraga nyinshi n’umunezero Arsene yahagurikije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe nka Warahabaye, Umujyi w’amashimwe, calvary n’izindi.

Nyuma w’umwanya utari muto, Arsene yaje kwakira Umuramyi Akosua Pokua ukomoka muri Ghana watangajwe cyane n’ubuhanga afite mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muramyi wanyuzagamo akayobora n’abacuranzi yaririmbye indirimbo zirimo ‘Worthy is The Lamb’, ‘Way Maker’ n’izindi, aza no gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe.

Mu buhamya bwe Akosua yavuze ko atari afite icyizere cyo kuzigera abyara kubera ko ariko abaganga bamubwiraga, ariko kuri iyi nshuro ni umugore w’abana batatu ndetse ushima Imana ku bw’umuryango yamuhaye.

Iki gitaramo cyari cyiganjemo urubyiruko habayeho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana basobanurirwa impamvu hizihizwa umunsi wa pantekote mu nyigisho zatanzwe na Pasiteri Elisha Masasu Umushumba mukuru wa Evangerical Restoration Church Igikondo.

Nyuma y’isengesho rya Pasiteri Elisha risoza igitaramo benshi mu bitabiriye bari bacyinyotewe n’umuziki n’umudiho wari uhari, nibwo Arsene Tuyi yongeye kuzamuka ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo Impamvu y’Ibyishima, Amagufwa yumye , ‘Give me power’ n’izindi.

Arsene Tuyi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe harimo iyo yise 'Warahabaye'
Arsene Tuyi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Christian wafashije Arsene Tuyi akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Ndi hano, Obrigado n'izindi
Bamwe mu baririmbyi bafasha abahanzi bakomeye bo muri Gospel bari bahabaye
Gaby Kamanzi nawe yari mu baririmbye mu gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Arsene Tuyi ku munsi wa Pentekote
Iki gitaramo cyabereye mu rusengero rwa CLA Nyarutarama
Ni igitaramo cyaranzwe n'umudiho wagejeje mu masaha y'ijoro
Pasiteri Elisha Masasu uyobora Restauration Church y'i Gikondo yigishije impamvu hizihizwa umunsi wa Pantekote buri mwaka
Umunya-Ghana Akosua Pokua uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yanuze benshi muri iki gitaramo cya pantekote
Umuramyi Arsene Tuyi yahembuye imitima ya benshi ku munsi wa Pantekote

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .