00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yateguje album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 February 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki nk’umwuga we, Ariel Wayz yateguje abakunzi be album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’ ateganya gusohora ku wa 08 Werurwe 2025.

Amakuru y’ibanze IGIHE yabonye ni uko iyi album izaba igizwe n’indirimbo 12 zose nshya cyane ko nta n’imwe irasohoka. Iriho indirimbo eshatu yakoranye n’abandi bahanzi nubwo bakomeje kugirwa ibanga.

Iyi album izaba ari iya mbere byitezwe ko izajya hanze ku wa 08 Werurwe 2025 ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.

Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu Itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.

Nyuma yo gusezera mu itsinda rya Symphony Band, Ariel Wayz yahise atangira umuziki ku giti cye.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, You Should Know, Wowe Gusa, Good Luck n’izindi nyinshi zirimo na Katira aherutse gukorana na Butera Knowless.

Iyi album Ariel Wayz agiye kuyisohora nyuma ya EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in Me’, ‘Touch the Sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.

Ariel Wayz yateguje album ye ya mbere yise ‘Hear to stay’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .