Muri iki gitaramo Ariel Wayz yatumiyemo abantu 100 gusa, yageze ku rubyiniro ashimira ababyeyi be, avuga ko ari ubwa mbere ababonye imbere ye baje kumushyigikira mu gitaramo.
Uyu muhanzikazi wagiye ku rubyiniro akurikiye Bruce The 1st, yabwiye abakunzi n’ababyeyi be ko agiye kubatembereza ikirere, abihuza n’izina "Touch the Sky" yitiriye iyi EP, ari nayo mpamvu yari yambaye amababa.
Yaririmbye indirimbo esheshatu ziri kuri iyi EP, ageze ku yitwa ’Mpaka’ avuga ko abantu bashobora kuzayitiranya n’urukundo rw’umuhungu n’umukobwa, kandi yarayandikiye ababyeyi be.
Ati "Iyi ndirimbo ngezeho ari nayo ya nyuma, ifite ubutumwa bwihariye. Benshi bashobora kuyitiranya n’indirimbo y’urukundo rw’umukobwa n’umuhungu, nyamara sibyo. Ni iyo nandikiye ababyeyi banjye, ari nabo bari hano baje kunshyigikira."
Yayisoje agana mu myanya ababyeyi be bari bicayemo arabahobera, abari bitabiriye ibi birori bamukomera amashyi.
Indirimbo ziri kuri iyi E.P yagiye aziha igisobanuro
Iyitwa ’You Should Know’, Wayz yavuze ko ayituye abakundana, ndetse ko na we ayituye umuntu akunda atavuze izina.
Yaririmbye agira ati "Aba pass nahise nkatira, nibo banyicira izina, nahisemo wowe gusa, urukundo mvuga rundimo, ugomba kumenya ko ngukunda, ntabwo nzagusiga urabizi."
Nyuma y’akaruhuko, yagarutse yahinduye imyambaro, ateruwe n’abasore bane bibigango, ari mu kazu gato k’ibyuma (cage) gateye nka zimwe bafungiranamo inyamaswa muri pariki nto (zoo).
Mu muziki mwiza wa Live, yakomereje ku ndirimbo F.U, ayiririmba yifugiranye muri ako kazu, ayirangiza afungiranamo umusore agira ati "Sinarinziko byarangira ukansiga, ukagenda "
Uyu muhanzikazi wacurangiwe n’itsinda rigizwe n’abakobwa gusa, yakomereje kuri ’Far From you’’ aririmba ataka umukunzi we.
Avugamo ati "Rurema yaguhaye amatuza ryamamo ngatuza, tugirana ibihe byiza, reka duhore muri ibyo bihe gusa." Indirimbo irangira umusore yari yafungiranye asohotse bagahoberana.
Yakomereje ku yitwa Bad, ivuga ku ufite umukunzi akunda cyane bihebuje, ati "umutima wanjye nushaka uzawutware, byose ni ibyawe, uko ukunda binkora ahantu."
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol Brewery Ltd Rwanda ibicishije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse.
Ariel yagisoje abafana bamusabye kuririmba DEMO, indirimbo yakoranye na Sagamba, Bruce The 1st na Kivumbi King.
Amafoto: Rwema Derrick



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!