00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz ni we rukumbi uhagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2026 saa 10:01
Yasuwe :

Ariel Wayz ni we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda wagaragaye ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Afurika bya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026,bitegerejwe gutangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Dallas ho muri Texas.

Uyu muhanzi ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Female Artist East Africa’, aho ahanganye n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo Zuchu na Abigail Chams bo muri Tanzania, Winnie Nwagi wo muri Uganda, Femi One na Jovial bo muri Kenya, Haleluya Tekletsadik wo muri Ethiopia ndetse na Sanaipei Tande.

Usibye icyiciro Ariel Wayz arimo, AFRIMMA 2026 izatanga ibihembo mu bindi byiciro byinshi birimo Best Male Artist East Africa, kirimo abarimo Diamond Platnumz, Marioo, Bien, Joshua Baraka na Juma Jux. Hari kandi ibyiciro by’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba, Amajyepfo, Hagati n’Amajyaruguru, aho harimo amazina akomeye nka Burna Boy, Davido, Rema, Ayra Starr, Tyla, Uncle Waffles, Fally Ipupa n’abandi.

Hazanatangwa ibihembo mu byiciro byihariye birimo Best African DJ, Best African Group, Best Live Act, Best Collaboration, Best African Video, Best African DJ, Song of the Year, Album of the Year, Most Promising Artist, Best African Dance/Choreography, Best African Inspirational Artist n’ibindi.

Abategura AFRIMMA batangaje ko amatora y’abakunzi b’umuziki yamaze gutangira, aho azafatanya n’amanota y’abagize akanama nkemurampaka mu kugena abazegukana ibi bihembo bizatangwa ku wa 12 Nzeri 2026.

Ariel Wayz ni we wenyine uhagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages