Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.
Iyi EP Ariel Wayz yayise ‘Love & Lust’ mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ‘Urukundo n’ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina’.
Mu kiganiro na IGIHE, Ariel Wayz yavuze ko iyi EP izaba iriho indirimbo z’urukundo ariko zimwe zinarimo ibyiyumviro biganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina.
Avuga ku mpamvu yahisemo kuririmba ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina kuri iyi EP, Ariel Wayz yagize ati “Erega ni uko abantu batabivuga, urukundo akenshi rujyana n’ibyo ngibyo, njye ndi umuhanzi niyo mpamvu nifuje kubikomozaho.”
Ku kijyanye no kuba yaba ari urukundo rwe na Juno Kizigenza yaba agiye kugarukaho kuri iyi EP, Ariel Wayz yabihakanye.
Ati “Ntaho bihuriye na Juno Kizigenza, uriya ni inshuti yanjye ikomeye. Ubu nta mukunzi mfite rwose ariko nindamuka mubonye nzababwira. Rero si urukundo rwacu naririmbye kuko nta n’uruhari.”
Iyi EP byitezwe ko izasohoka mu mpera z’icyumweru dutangiye, izaba igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday na deeper.
Davydenko, Kenny Probeats na Santana nibo batunganyije izi ndirimbo.
Uyu muhanzikazi uri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yamamaza EP ye, yabwiye IGIHE ko yahisemo kuyashyira hanze kubera amagambo y’urucantege amaze iminsi yumva.
Ati “Maze iminsi numva amagambo y’urucantege ngo mfite inda nini n’amabere yaguye. Mba nahisemo gusohora amafoto nk’ariya kuko ntewe ishema n’umubiri wanjye. Ibyo bavuga byose ntacyo biba bimbwiye kuko nishimiye uko nteye.”
Ariel Wayz yakomeje avuga ko nubwo we abibwirwa akabyumva ntibinagire icyo bimukoraho, abizi neza ko hari abagore benshi babwirwa amagambo nk’aya akabaca intege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!