Annie yavuze ko amashusho yatumye abantu batangira gukeka ko bongeye kubana ari amashusho ya kera yasubiwemo mu buryo butari bwo, agaragaza ko nta kuri kuri ayo makuru.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram Story kuri uyu wa Mbere, Annie yagize ati “Amashusho ya kera ari gukwirakwizwa hose, amakuru y’ibinyoma ari hose.”
Aya mashusho yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Annie na 2Face babyina bari kumwe mu kabyiniro, bituma bamwe bakeka ko bari basubiranye.
Ibi byabaye mu gihe hari n’amakuru avuga ko 2Face yaba yaratandukanye n’umugore we mushya, Natasha Osawaru.
Annie na 2Face batangaje ko batandukanye muri Mutarama 2025 nyuma y’imyaka irenga 10 bari bamaze bashakanye. Icyo gihe 2Face yari yatangaje ko umubano wabo warangiye ndetse nyuma aza kugaragaza ko yari mu rukundo na Natasha Osawaru.
2Face ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika. Yamamaye cyane mu ndirimbo nka African Queen, Implication, Only Me na Rainbow. Annie na we ni umukinnyi wa filime wamenyekanye muri ruganda rwa sinema ya Nigeria ruzwi nka Nollywood.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!