00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anne Kansiime yatembagaje Abanyakigali, abasangiza ibihe yanyuzemo yarabuze urubyaro (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda, Kansiime Kubiryaba Anne ukomoka muri Uganda, yasangije abakunzi b’urwenya inzira igoranye yanyuzemo kugira ngo abone urubyaro yifuje igihe kirekire. Yari mu gitaramo ngarukakwezi cya Seka Live .

Ni kenshi byagiye bivugwa ko uyu munyarwenya w’imyaka 35 atabyara, nyuma yo kumarana igihe kinini abana n’umugabo we wa mbere, Gerald Ojok, bagatandukana mu 2017 nta mwana babyaranye.

Nyuma y’amezi 11 Kansiime nibwo byangajwe ko yabonye umukunzi mushya Tukahiirwa Abraham uzwi nka Skylanta, baza no kubyarana umwana w’umuhungu bise Selassie ku wa 24 Mata 2021.

Uyu munyarwenya wari umaze imyaka itanu atagera mu Rwanda, yagarutse ku bihe yanyuzemo, ati "Siniyumvisha ukuntu imyaka itanu yashize ntagera mu Rwanda namwe mukabyemera koko, gusa ubwo mperuka aha nababwiraga uburyo gutwita kuri njye byari bigoye."

"Mu myaka itatu ishize nabuze ababyeyi ariko ibyo nasengeye byose narabibonye, ndi umwe mu mfubyi zishimye pe! Ntabwo nkiri njyenyine, erega Imana ikora ibintu ifite impamvu!"

Kansiime yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yatwita ariko bikanga.

Yakomeje abwira abafana be ko yavuze amasengesho menshi asaba Imana kumuha umwana.

Ati "Ndibuka bwa mbere natangiye kwibaza niba nyababyeyi yanjye ikirimo. Umunsi umwe naje kubura imihango ntangira kujya nisetsa, abantu bambona bakayoberwa ibyabaye. Burya nari nababariwe ibyaha byanjye, ndasubizwa."

Kansiime yakomeje atera urwenya gusa ashima Imana kuba gahunda ya guma mu rugo yarasanze atari wenyine, ariko nanone ngo yagowe no kubyuka nijoro agiye konsa.

Ati "Aba mama muri hano murabizi neza, nijoro iyo umwana arize abantu bose basinziriye, nta rusaku wumva, urikanga ukagira ngo nifilime ziteye ubwoba urimo kureba."

"Njyewe rero nigirira ubwoba, gusa ya saha nabyukiyeho nsenga saa cyenda z’igicuku, ni yo saha umwana yabyukiragaho akarira, amasengesho nasenze yasimbuwe n’indirimbo zihoza abana. Byageze aho ntangira kwibaza niba ari igihano nahawe, nkibaza nti ’ariko ubundi uyu mwana ni uwahe ra’?"

Nubwo ibyo byose byabaga, yari anejejwe n’ibihe arimo, dore ko yahoraga yitegereza umwana ngo arebe niba koko ari uwe, rimwe na rimwe akabara amano n’intoki ze areba niba zuzuye.

Kansiime yasabye abari bamukurikiye kumenya gusaba neza.

Ati "Nujya gusaba Imana ujye urasa ku ntego, kuba ushaka umwana ntibiba bihagije, burya hari igihe rimwe na rimwe dusaba nabi natwe tugasubizwa nabi."

"Jya uvuga uti ’ndashaka umwana ufite ubuhanga mu kuyobora nka Perezida Kagame, wongereho ko ari uwo mu Rwanda kuko abitwa ba Kagame ni benshi, kandi nusaba umwana umeze nka perezida gusa, hari n’abaperezida bo muri gare cyangwa koperative, ni akazi kawe! Rasa ku ntego utazasubizwa nabi."

Kansiime Anne mu minota 35 yamaze ku rubyiniro wabonaga adashaka gutaha.

Yasabye Arthur Nkusi kuzamutegurira umwanya uhagije akaganiriza abakunzi be mu buryo bwihariye, ku buryo buri wese amubaza icyo ashaka.

Kansiime nyuma yo kubona ko abakunzi be bataramurekura, yavuye ku rubyiniro mu buryo butunguranye, avuga ko agiye kuzana telefone ye.

Nkusi wari usigaye wenyine yunzemo ati "Ubwose muzi ko aragaruka ? Abagore bafite abana ni uku bagenda, araza ati ’ndaje gato’ ariko akamarayo amasaha atanu."

Iki gitaramo cy’urwenya cyarangiye benshi bagikeneye kumva inkuru z’abanyarwenya batandukanye bafatanyije na Anne Kansiime.

Barimo Fally Merci wateye urwenya ashimira abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, avuga ko basigaye barihangiye imirimo.

Ati "Ubu bafite konti za YouTube banyuzaho ibikorwa byabo, uko bariye, uko basangiye n’ababyeyi, bwa mbere agenda mu ndege, uko yakiriwe i Nyamirambo mu Biryogo n’ibindi, aka ni agashinga keza mubakomere amashyi."

Iki gitaramo cyaberaga mu mahema ya Camp Kigali kuri uyu wa 25 Nzeri 2022 cyarimo abanyarwenya batandukanye barimo Andrew Ondongo wo muri Uganda, Okello Hillary waturutse muri Ghana, Tycoon Ndahiro na Joseph bo mu Rwanda.

Abafana bagoroye imbavu biratinda
Abakeneye gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso bari bahawe rugari, baryoherwa n'urwenya
Abakunzi b'urwenya bari bashyizwe igorora
Kwifata ntibyashobokaga...
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, Mérard Mpabwanamaguru, yari yaryohewe n'urwenya
Igitwenge cyari cyose ku bafana
Abakunzi b'urwenya bari benshi mu mahema y'ahazwi nka Camp Kigali
Iki gitaramo cyarimo abanyarwenya batandukanye
Nkusi Arthur yasekeje abantu ubwo yiganaga ibiba ku bakinnyi ba filime iyo bajyanye n'abagore babo mu bikorwa byo kuzitegura
Kansiime yashimangiye ko yari anyoteye no kongera gutaramira mu Rwanda
Anne Kansiime yakuyemo umwe mu misatsi yari yambaye, yereka abari bamukurikiye ko abagore bagira amabanga menshi
Abanyarwenya Japhet na 5k Etienne bashyigikiye bagenzi babo
Anne Kansiime yavuze ko hari ubwo yifuza kwiyambura imyenda ngo yereke abantu ko n'umubiri we wahindutse nyuma yo kwibaruka
Junior Giti yari yatembagaye
Anne Kansiime yasabye abantu kumenya gusaba neza no kurasa ku ntego
Wari umugoroba w'akanyamuneza n'ibitwenge birambuye
Kansiime yasabye Nkusi Arthur kumutegurira umwanya uhagije wo kuganira n'abafana be
Muyoboke Alex na David Bayingana bitabiriye iki gitaramo
Abafana basetse barirekura
Umunyarwenya Okello yashimishije benshi
Tycoon Ndahiro avuga ko 99 ku ijana by'abasore baba muri 'ghetto' barya ibiryo bidahiye kubera ukutihangana kwabo

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .