00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angell Mutoni yasohoye album, Kenny Sol, Marina na Miley Cyrus bakora mu nganzo…Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Muri iki Cyumweru, abahanzi biganjemo abafite amazina akomeye, bongeye gusohora ibihangano bishya ari nayo mpamvu tugiye kongera kubyitsaho.

Angell Mutoni yasohoye album

Umuhanzi Angell Mutoni yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘The delivery’ igizwe n’indirimbo 14 zirimo izo yakoranye n’abahanzi nka Boukuru,Bushali,Icenova, Kivumbi na Kenny K-Shot.

Angell Mutoni asanzwe ari umuraperi akaba n’umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.

Uyu mukobwa afite mixtape eshatu na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n’ayandi.

Mulix yisunze Yampano bakorana iyitwa ‘Tuzabana’

Mulix ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba murumuna wa TMC wamamaye mu itsinda rya Dream Boys, yisunze Yampano bakorana indirimbo bise ‘Tuzabana’.

Ni indirimbo yakozwe na Prince Kiiiz, igiye hanze ikurikira ‘Juju’ Mulix yaherukaga gusohora.

Déjà vu ya Kenny Sol

Kenny Sol umaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bivuzwe ko ashobora kuba ari mu muryango usohoka muri 1:55AM Ltd, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Déjà vu’.

Yakorewe muri 1:55 AM Ltd na Element. Yasohokanye n’amashusho yayo yatunganyijwe na Simbi Nailla.

Amenya ya Richard Nick Ngendahayo

Richard Nick Ngendahayo usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uri no mu myiteguro yo gutaramira i Kigali ku wa 23 Kanama 2025 abifashijwemo na sosiyete ‘Fill the Gap’, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Amenya’.

Ndarahira ya Marina

Nyuma yo gukorana indirimbo ‘ We made it’ na Khalfan ndetse na Jay C mu cyumweru gishize, Marina yashyize hanze iye nshya yise ‘Ndarahira’.

Chaka Fella yasohoye album

Chaka Fella uri mu bahanzi bashya babarizwa muri Kavu Music ya Zeotrap, yasohoye album ye ya mbere yise ‘Birakaze’.

Iyi album ni nayo yasohotseho indirimbo ‘Hondamo’ yakoranye na Zeotrap uri kumufasha kwinjira mu muziki amazemo umwaka umwe.

Ntitubyitayeho ya Nessa na Beat Killer

Nessa na Beat Killer bari mu bakunzwe cyane mu rubyiruko, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Ntitubyitayeho’.

Rwanda’s Pride ya Itorero Indinzi na Yvan Ngenzi na Mwafunzi

Itorero Indinzi risanzwe ribyina mu buryo bwa gakondo, ryasohoye indirimbo nshya ryise ‘Rwanda’s Pride’ ryakoranye n’abahanzi barimo Yvan Ngenzi na Mwafunzi.

Karito jone ya Hertos, Diez Dola na Bushali

Abahanzi barimo Hertos , Diez Dola na Bushali bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise Karito jone.

Daddy God ya Niyo Bosco

Niyo Bosco uherutse kugira ibyago agapfusha umubyeyi we, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Daddy God’ yo kuramya no guhimbaza Imana ari nawo mujyo uyu muhanzi aherutse kwerekezamo umuziki we.

Aragukunda ya Jado Sinza & Esther

Umuhanzi Jado Sinza n’umugore we Esther bamaze gukora itsinda, bashyize hanze indirimbo yabo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana.

Twabonye Imana ya Elie Bahati

Elie Bahati uri mu bahanzi bamaze gukuza izina ryabo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo ye yise ‘Twabonye Imana’ iherekejwe n’amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Muntahirize abera ya Korali Jehovah Jireh

Korali Jehovah Jireh iri mu zikunzwe mu bakurikira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gusohora indirimbo bise ‘Muntahirize abera’.

Yesu ntahinduka ya Korali Siloam

Korali Siloam yo mu Itorero ADEPR Kumukenke yasohoye indirimbo bise ‘Yesu ntahinduka’.

Ndaje ya Korali Rehoboth

Korali Rehoboth iri mu zifite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yabo nshya bise ‘Ndaje’.

Yesu niwe zina ya Horebu Choir

Ni indirimbo ya Korali Horebu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kimihurura, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushimangira ko izina rya Yesu ari ubuzima ku baryizera.

Umuyobozi wa korali Horebu, Batamuriza Consolee, yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku buhamya bw’ibitangaza bagiye babona mu buzima bwabo nk’abaririmbyi.

Yakomeje avuga ko bafite imishinga myinshi bari gukoraho igamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza harimo n’igitaramo bise ’Urukundo rw’Imana Live Recording - Season Two’, kizaba mu mpera z’uyu mwaka.

Izo hanze

Easy Lover ya Miley Cyrus

Mariah Carey yongeye gusohora zimwe mu ndirimbo zo kuri album ye yitwa The Emancipation of Mimi, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yayo

Drunk Right Now (Na Na Na) ya Josh Ross na Akon

Man of the year ya Lorde

Zombie ya YUNGBLUD

Just Keep Watching ya Tate McRae

Love To Give ya Garbage

Fame is a Gun ya Addison Rae

AY yasohoreye rimwe indirimbo ebyiri zirimo iyo yakoranye na Harmonize bise ‘Simuoni’ n’iyo yakoranye na Darassa bise ‘Si ndo manake’

Jay Melody - Jirani

On the real ya Khaligraph Jones

You are good ya Sinach

Pere ya Rayvanny &Harmonize na Marioo

Gunkwase ya Vinka

Kiwedde ya B2C na David Lutalo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages