00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelique Kidjo yabaye Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Bénin ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Angélique Kidjo, yabaye Umunyafurika w’umwirabura wa mbere uhawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame, mu muhango wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kidjo w’imyaka 66, umaze kwegukana ibihembo bya Grammy inshuro eshanu, yahawe iki cyubahiro ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026, mu muhango witabiriwe n’ibyamamare byo muri sinema ndetse n’abafite izina rikomeye mu muziki.

Nyuma yo gushyira ahagaragara inyenyeri yanditseho izina rye, Kidjo yavuze ko Afurika yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ku Isi, nubwo Abanyafurika ubwabo hari ubwo batabibona.

Yagize ati “Twebwe Abanyafurika ntituzi ibyo twahaye Isi. Tutabayeho, nta muziki washoboka kuri uyu mubumbe.”

Nyuma yo gushimira umuryango we n’itsinda rimufasha mu bikorwa bye, Kidjo yaririmbiye abari bitabiriye uwo muhango.

Uyu muhanzikazi wavukiye muri Bénin amaze imyaka irenga 40 mu muziki, aho yasohoye album 18.

Yanashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite ijambo rikomeye ku Isi rwa Time Magazine, mu gihe BBC yamushyize mu Banyafurika 50 b’ibyamamare by’ibihe byose, naho The Guardian ikamushyira mu bantu 100 bateye abandi imbaraga ku Isi.

Umuyobozi wa Recording Academy, Harvey Mason Jr., yashimiye Kidjo, avuga ko amufata nk’umuhanzi wihariye.

Yavuze ko ibikorwa bye byagize uruhare mu kuzamura umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Harvey Mason Jr yakomeje avuga ko inyenyeri yahawe izahoraho nk’ikimenyetso cy’ibyo yagezeho, ariko ko umurage we urushaho kugaragarira mu bantu ibikorwa bye byahinduriye ubuzima.

Umukinnyi wa filime Willem Dafoe na we yashimiye Kidjo kubera imbaraga agaragaza ku rubyiniro, avuga ko kuva yamubona bwa mbere aririmba imbonankubone, yatangajwe n’umuziki we, uburyo abyina n’umurava agaragaza.

Angelique Kidjo yabaye Umunyafurika wa mbere uhawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages