Urukundo hagati ya Brad Pitt w’imyaka 53 na Angelina Jolie ufite 41 rwatangiye kwamamara kuva mu 2004, ariko baza gushyingiranwa muri Kanama 2014. Aba bombi batandukanye muri Nzeri 2016.
CNN yatangaje ko ifite impapuro zihamya ko uyu mugore yasubiye mu rukiko arega Pitt kuba nta kintu na kimwe arakora ku byemezo byari byafashwe mbere ko azajya atanga indezo y’abana batandatu barimo abo babyaranye n’abo bari bariyemeje kurerana.
Umunyamategeko we witwa Samantha Bley DeJean mu nyandiko yashyikirije urukiko kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Kanama, yanditse ati “Pitt afite inshingano z’ibwiriza ryo gutanga ubufasha ku bana. Magingo aya, ntiyigeze agira icyo atanga gifatika kuva habaho gatanya.”
DeJean yabwiye urukiko ko bifuza ko Pitt yishyura amafaranga yose arimo Jolie, ati “Bitewe no kuba uburyo bwashyizweho bwo kwishyura ibikenerwa n’abana butarubahirijwe bikwiye na Pitt mu gihe kirenga umwaka n’igice, Jolie yifuje kwandikira urukiko arusaba gutanga itegeko ryo gutanga indezo.”
Icyo kinyamakuru cyabwiwe n’umwe mu bantu ba hafi ba Pitt ko ibivugwa atari ko bimeze ndetse bikaba biteye agahinda kumva hari ababeshya kandi uyu mugabo akomeje kuzuza ibyo asabwa neza.
Angelina Jolie na Brad Pitt bahagaritse kubana nk’umugore n’umugabo muri Nzeri 2016, nyuma gato baka gatanya. Bari bafitanye abana b’abahungu batatu n’abakobwa batatu, bose bari munsi y’imyaka 18, umugore yatsindiye gukomeza kubarera.
Muri Kamena uyu mwaka urubanza rwabo rwongeye guhindura isura, umucamanza asaba Jolie kubwira abana be ko “urukiko rwasanze kuba batagirana umubano na se ari bibi kuri bo,” ndetse “bakaba nta kibazo bagira bari kumwe na we,” kandi kugirana n’ababyeyi bombi imibanire myiza bikaba ari “ingenzi.”
Ibi babisabwe nyuma y’igihe kirekire batabonana na Pitt washinjwaga kubakubita no gukora ibikorwa by’urugomo bareba. Urukiko rwabasabye ko bazasangira ibiruhuko by’impeshyi i Los Angeles na London, bombi bakagirana ibihe ariko Jolie akagumana uburenganzira bwuzuye bwo kubarera.



TANGA IGITEKEREZO