00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie yakozwe ku mutima n’abagore bo muri Koperative ‘Imboni’ yasuye mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 July 2026 saa 09:53
Yasuwe :

Umukinnyi wa sinema ukomeye ku Isi, Angelina Jolie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’abagore bibumbiye muri koperative ‘Imboni’ aherutse gusura ahitwa i Gikomero mu Karere ka Gasabo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Angelina Jolie yagize ati “Mperutse gusura koperative Imboni y’i Gikomero mu Rwanda. Ni koperative ikora ubuhinzi icungwa kandi igakorwamo n’abagore b’abahinzi. Navuyeyo ntewe ishema n’ibyishimo na buri umwe nahahuriye nawe.”

Angelina Jolie yagaragaje ko yumvise agahinda k’aba bagore bibumbiye muri Koperative ‘Imboni’ cyane ko ihuriwemo n’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikabasiga ari abapfakazi.

Ati “Benshi muri abo bagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abantu barenga miliyoni, igasiga abagore benshi ari abapfakazi bafite inshingano zo kongera kubaka ubuzima bwabo bonyine. Mu myaka ishize, nta yandi mahitamo bagiraga uretse guhinga mu bishanga bakodeshaga kugira ngo babone icyatunga imiryango yabo, bakinjiza amafaranga atageze ku idolari rimwe ku munsi. Byongeye kandi, imvura nyinshi yakundaga kwangiza imyaka yabo yose, bigatuma bahura n’ibihombo bikomeye.”

Angelina Jolie yashimiye Giles Duley uyoboye umuryango Legacy of War Foundation usanzwe ukorana n’aba bagore mu myaka itanu ishize.

Ati “Uyu muryango ugura ubutaka bwera, ukabwegurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ukabafasha kuba abahinzi bafite umusaruro, bakoresha uburyo bujyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Ni umugore wishimiye uburyo aba bagore bafashe ubwo butaka bakabubyaza umusaruro, agaragaza ko yashimye uburyo mu myaka itanu gusa bavuye ku kuba abakozi bahingiraga abandi, bahinduka ba nyir’ubutaka. Amafaranga binjizaga yiyongereye inshuro eshanu, kandi abana babo barenga 90 basubiye mu ishuri.

Inshuro nyinshi Angelina Jolie akunze gusura u Rwanda ariko urugendo rwe akarugira ibanga cyane kuko aba atifuza ko rujya mu itangazamakuru.

Angelina Jolie yishimiye abagore bo muri Koperative ‘Imboni’ aherutse gusura mu Rwanda
Iyi koperative ihuriwemo n'abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu myaka itanu ishize, umusaruro w'aba bagore wikubye gatanu ndetse abana babo bagera kuri 90 bari baravuye mu ishuri babasha kurisubiramo
Angelina Jolie aherutse gusura Koperative ‘Imboni’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages