Aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.
Ibirori byo guhana isezerana hagati ya Mbabazi Egide na Miss Mutesi Aurore byatashywe na bake bo mu miryango yombi. Ku ruhande rw’umukobwa, ababyeyi be bombi bari bagiyeyo ndetse na mukuru we.
Mu Rwanda haturutse abantu bake cyane bajya kwitabira ibirori bya Nyampinga Mutesi Aurore, abenshi mu miryango yombi ntibabashije kwishimana n’abageni kubera intera ndende n’izindi mbogamizi zitabashishije bamwe kujya muri Amerika.
Amafoto y’uwo muhango yabanje gusohorwa cyane cyane n’inshuti zabo nyuma na bo ubwabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, anaherekejwe n’amagambo ashimangira uburyohe bw’urukundo bimitse mu myiteguro yo kuzabana nk’umugore n’umugabo.
Miss Mutesi Aurore yayasohoye aherekejwe n’ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo 1:16-18 rigira riti “Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.”
Yakurikijeho akajambo #Auride gahuza izina rye n’iry’umukunzi we mu gushimangira ubumwe bwabo, arongera ati “Imana ni nziza,” aherutsa akamenyetso k’ibiganza bishimira.
Mbabazi Egide asezeranye na Miss Mutesi Aurore nyuma y’amezi atanu ashize amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Yayimwambikiye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.
Bahanye isezerano ryo kubana nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda; amakuru mashya ahari ni uko aba bombi bitegura gukora ubukwe bwagutse aho bazabanza gusezeranira imbere y’Imana mu birori biteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire ndetse kenshi wasangaga bashyize amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo meza y’urukundo bikaba akarusho iyo umwe yabaga yizihije isabukuru.
Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 anagirwa Nyampinga w’Umurage, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco rya Festival Panafricain de la Musique mu 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.















TANGA IGITEKEREZO