Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12-13 Mata 2026 nk’uko yabihamirije IGIHE ko yatewe n’itsinda ry’abasore batatu bari bitwaje intwaro icyakora Imana igakinga akaboko bagasiga batamutwaye ubuzima.
Ati “Ryari itsinda ry’abasore batatu, babiri bafite imbunda nto, undi afite ikintu kimeze nk’umuhini. Bankubise bya nyabyo icyakora ntibagera ku mugambi wabo kuko Imana yandinze.”
Kasuku ahamya ko abamukubitaga nubwo bari bipfutse atabashije kumenya abo ari bo ariko amagambo bamubwiraga yumvikanishaga umugambi wabo wo kumwica.
Ati “Bankubitaga bambwira ngo turagukubita ku buryo nuramuka ugeze no mu ijuru n’ibi uzabyibuka. Ntimuri mu bihe byo Kwibuka? N’ibi uzabyibuke.”
Kasuku yavuze ko aba bagabo bamwinjiranye mu nzu nyuma yo kwiyita abakozi bajyana ubutumwa mu ngo z’abantu, mu gihe bari bageze iwe cyane ko atuye ku muryango ureba ku muhanda, bahageze hari gutambuka umukecuru baturanye wari ufite imbwa.
Uyu musore uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uwo mukecuru wari ubonye umuturanyi we atewe n’abantu bipfutse mu maso, yegereye umuryango bari bibagiwe gukinga, umwe muri abo bagizi ba nabi aza kumwikanga bahita basohoka biruka.
Nyuma yo kubona ibimubayeho, Kasuku yavuze ko yamaze kubimenyesha Polisi ndetse yiteguye kuvugana n’ubuyobozi bw’inzu abamo kugira ngo arebe uko yarindirwa umutekano.
NARI NISHWE RUGIRA NIWE UNTABAYE.
MANA URAKOZE KU BWA NONE...— Jay Squeezer (kasuku) (@jaysqueezer12) April 13, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!