Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Ambasade y’u Rwanda muri Zambia yavuze ko yishimiye kwakira aba bahanzi bazataramira Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Aba bahanzi bahagurutse i Kigali ku wa 9 Nyakanga 2025 byari byitezwe ko bazataramana n’Abanyarwanda batuye muri Zambia ku wa 11 Nyakanga 2025 mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Mireille Mukakigeri yitabiriye iki gikorwa akubutse muri Guinee aho nabwo yifatanyije n’Abanyarwanda bahatuye mu birori byo #Kwibohora31.
Jules Sentore yitabiriye iki gitaramo nyuma y’imyaka irenga itatu yari amaze atagaragara mu ruhando rwa muzika, we agahamya ko atari ibintu byamugwiririye ahubwo ari igihe cy’ikiruhuko yari yarihaye, nubwo yagize umwanya wo gukoramo album ye ya gatatu.
Aba bazataramana na Makanyaga Abdoul uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo zakanyujijeho mu myaka yo ha mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!