Yanditse kuri Twitter agaragaza ko yatangiye akazi ke Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, ariko yakunze uko yakiriwe.
Yavuze ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ituma atabona uko atembera ahantu hatandukanye ngo amenye u Rwanda birushijeho, ariko ko yishimiye kuba ahari.
Producer Danny Beats ari mu bamuhaye ikaze ariko amusaba no kumva umuziki w’abanyarwanda, urimo uw’abahanzi nka Mike Kayihura, Kivumbi na Rita Kagaju.
Ku wa Gatatu, Ambasaderi Omar Daair yongeye kwandika kuri Twitter ashimira Dany Beats avuga ko album nshya ya Rita Kagaju yise ‘Sweet Thunder’ ari nziza mu buryo bukomeye.
Ati “ Wandangiye neza! Wakoze kunsogongeza ku muziki wo mu Rwanda. Ndatekereza albm nshya ya Rita Kagaju izajya icurangwa kenshi mu nzu iwanjye.”
Iyi album nshya ya Rita igizwe n’indirimbo 18. Izi ndirimbo zirimo iyitwa ‘Intro’, ‘Mean It’, ‘Have’ , ‘Always’ yahuriyemo na Jali, ‘Ndeka’, ‘Loving’ yakoranye na Mazimpaka Prime, ‘Good Times’ yakoranye na Andy Bumuntu & Kevin Skaa, ‘X’ na ‘Ok’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Hey’, ‘Done and Through’ yakoranye na Angel Mutoni na ‘Try’ ye na B-Threy.
Hari kandi ‘Better’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Ne T’inquiète Pas’ , ‘Close’, ‘Grateful’ yakoranye na Jumper Keellu, ‘I’ll Be Here’ ndetse na ‘You’ ye na Mike Kayihura basubiyemo mu buryo bwa Acoustic.
Izi ndirimbo ziri kuboneka ubu ku mbuga zicururizwaho nka Spotify, iTunes, YouTube n’izindi.
Ange Rita Kagaju afite imyaka 21 , avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni uwa karindwi mu bana icyenda.
Yatangiye kuririmba mu 2015 yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu ishuri rya Rwamagana Lutheran School.
👇🏽 these were very good recommendations! Thanks for the first taster of Rwandan music. I think @KagajuAnge new album is going to get played a lot in my house. https://t.co/94BU2dQET9
— Omar Daair (@omardaair) July 21, 2021
Ushaka kumva album nshya ya Rita Kagaju wakanda hano:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!