Ibi birori biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025. Si ubwa mbere amatike yabyo ashira ku isoko kuko no mu 2024 ubwo byaberaga muri ‘Kigali Convention Centre’ na bwo yari yashize mbere y’iminsi.
Ibi birori byitezwe ko bizaririmbamo abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless, Massamba Intore, Juno Kizigenza, Chella, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.
Ni igitaramo ku rundi ruhande kizacurangamo DJ Sonia mu gihe kizaba kiyobowe n’abarimo Makeda na Eric Omondi.
Uretse aba bahanzi, ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyoncé, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.
Hazabaho n’umwanya wo guhemba abanyamideli bazitwara neza, aho Mutesi Jolly ari umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yaguraga ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo basabwaga kwishyura miliyoni 1 Frw.
Ku rundi ruhande, umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we yishyuraga itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo basabwaga kwishyura 1.200.000 Frw.
Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barenga 1.000 barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!