00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatike yarashize: Ibyaranze iyerekanwa rya filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 June 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Kuva ku wa 7-9 Kamena 2024 mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia herekanywe filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ yari imaze iminsi mike cyane ku isoko, ariko isize inkuru y’uko iminsi itatu yose yerekanwe amatike yashiraga ku isoko.

Ubusanzwe icyumba cyerekanirwa filime muri Canal Olympia hicaramo abantu babarirwa hagati ya 200-250, iminsi itatu y’impera z’icyumweru turangije amatike yo kureberayo filime yabonaga umugabo agasiba undi kuko yashiraga rugikubita.

Iyarwema Simon ukora muri Canal Olympia yabwiye IGIHE ko batunguwe n’uburyo abantu bitabiriye kureba iyi filime, bahamya ko ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bakunda sinema ndetse banazitabira mu gihe baba bateguriwe inziza.

Ati “Iminsi itatu amatike ashira ku isoko, ubusanzwe ntabwo bikunze kubaho. Ni ikimenyetso cy’uko dukomeje kuzana filime nziza kandi nshya abantu bajya bitabira kuko ikibazo twibazaga ko badakunda sinema cyo ubu cyarangiye.”

Iyarwema yavuze ko hagiye kongera gushyirwaho iminsi yo kwerekana iyi filime muri iki cyumweru kuko bafite urutonde runini rw’abantu batabashije kuyireba kuko amatike yabashiranaga batahageze.

Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu Mujyi wa Kigali nyuma y’iminsi mike cyane igiye hanze, ibyatumye yitabirwa cyane nk’uko n’urubuga rucururizwaho amatike ku bifuza kurebera filime kuri Canal Olympia rubigaragaza.

Igice cya kane cya filime ‘Bad Boys: Ride or Die’ cyerekanwaga i Kigali nyuma y’iminsi ibiri gusa kigiye hanze kuko cyasohotse ku wa 5 Kamena 2024.

Iyi filime yatwaye arenga miliyoni 100 z’Amadorali ya Amerika, Will Smith yayihuriyemo na Martin Lawrence, icyakora ntiyasohokera igihe kubera ko Willy Smith yari yakomanyirijwe n’ibigo bitunganya iyi filime kubera urushyi yakubise Chris Rock mu bihembo bya Oscars.

Igice cya kane cy’iyi filimi cyatunganyijwe na Sony mu gihe cyayobowe na Adil El Arbi na Bilall Fallah ari nabo bayoboye ibice byabanje.

Bad Boys yakunzwe na benshi ubwo igice cya mbere cyasohokaga mu 1995. Cyinjije miliyoni 141$. Icya kabiri cyagiye hanze mu 2003 cyinjije miliyoni 273$, igice cya gatatu cyo cyasohotse mu 2020.

Abakunzi bayo bari bafite impungenge ku gusohoka kw’iyi filime nyuma y’uko mu 2022 sosiyete zitunganya filime muri Amerika zirimo Sony na Netflix zahagaritse imishinga zari zifitanye na Will Smith kubera urushyi yakubise Chris Rock.

Ku munsi wa mbere wo kwerekana filime ’Bad Boys: Ride or Die’ amatike yashize ku isoko
‘Bad Boys: Ride or Die’ imaze iminsi yerekanwa i Kigali
Kubona icyo kunywa byasabaga gutonda umurongo kubera ubwinshi bw'abari bitabiriye iki gikorwa
Ahagurirwa icyo kunywa muri Canal Olympia hari abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .