Uyu mugabo w’imyaka 50 byitezwe ko azataramira i Kigali avuye muri Kenya aho afite igitaramo mu ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2024.
Mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo cy’uyu munyarwenya kibere i Kigali, amatike ye yose yari yamaze gushira ku isoko nubwo yari yihagazeho kuko winjira byasabaga kugura iy’ibihumbi 200Frw.
Uretse mu Rwanda, muri Kenya naho amatike y’igitaramo cye yashize ku isoko mu gihe cy’amasaha abiri.
Abazitabira igitaramo cy’uyu munyarwenya babanje kumenyeshwa ko ntawemerewe kwinjiza igikoresho icyo aricyo cyose yaba igifata amajwi ndetse n’amafoto, yewe na telefone zigendanwa nta wemerewe kuzinjiza.
Uyu munyarwenya uri mu bamaze igihe mu mwuga wo gusetsa, abahanga mu gutebya bamwita Imana y’abanyarwenya.
Dave umaze imyaka irenga 34 mu mwuga wo gusetsa, yamamaye cyane mu mikino yari yise ‘Chapelle’s show’ yatangije mu 2003 kugeza mu 2006 mbere y’uko abivamo agakomeza ibitaramo byo gusetsa yagendaga akora ku Isi yose.
Mu 2013 uyu munyarwenya yesheje agahigo ko kuba umwanditsi mwiza kuri Billboard mu gihe mu 2017 Magazine ya ‘Rolling Stone’ yo yamushyize ku mwanya wa cyenda mu banyarwenya b’ibihe byose.
Uyu ni umugabo wagaragaye muri filime zitandukanye nka Robin Hood: Men in Tights yasohotse 1993, The Nutty Professor yasohotse mu 1996, Con Air yasohotse mu 1997, You’ve Got Mail yasohotse mu 1998, Blue Streak yasohotse mu 1999, Undercover Brother yasohotse mu 2002, Dave Chappelle’s Block Party yasohotse mu 2005, Chi-Raq yasohotse mu 2015 na A Star Is Born 2018.
Ni umunyarwenya ubitse ibihembo bikomeye cyane ko kugeza ubu afite Emmy Awards esheshatu na Grammy Awards eshanu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!