Byitezwe ko igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi muri Tanzania kizabera ahitwa Mlimani City ku wa 2 Ugushyingo 2024.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo yari ibihumbi 100TZs (hafi ibihumbi 50Frw), iya VIP yari ibihumbi 300TZs (hafi ibihumbi 150Frw) na ho mu myanya ya VVIP bikaba ibihumbi 500TZs (hafi ibihumbi 250Frw).
Iki gitaramo amatike yo kukinjiramo yamaze gushira ku isoko cyane ko abateguye iki gitaramo batangaje ko yaguzwe yose uko yakabaye.
Uretse iki gitaramo, byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira abakunzi be muri rusange mu kindi kizabera ahitwa Leaders Club ku wa 3 Ugushyingo 2024.
Iki gitaramo cyo kukinjiramo ni ibihumbi 20TZs (hafi ibihumbi 10Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50TZs (hafi ibihumbi 25Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Aya na yo akomeje kugurwa ku bwinshi kuko abari gutegura ibi bitaramo batangaje ko ayo mu myanya isanzwe amaze kugurwa ku kigero cya 50%, na ho ayo mu myanya y’icyubahiro akaba amaze kugurwa ku kigero cya 66%.
Imirimo yo gutegura ahabera iki gitaramo irarimbanyije
Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro muri Tanzania
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!