Ni ibi birori byateguwe na BK Arena ifatanyije n’ikigo gitegura ibitaramo cyitwa East African Promoters (EAP), bizajya byakira umubare uringaniye w’abantu.
Ku wa 4 Ugushyingo 2022, iri tsinda rya Major League DJs rizafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud, bacurangire abakunda umuziki w’amapiano ugezweho muri iki gihe, mu bitaramo byinshi bibera muri Kigali.
Umubyeyi wabo yaguye mu Rwanda aho yari Ambasaderi
Se w’aba bahungu Dr Aggrey Mbere yabaye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2001, mu 2002 aza kongererwa inshingano asabwa no guhagararira igihugu cye i Burundi nubwo icyicaro cye cyagumye i Kigali.
Tariki 14 Kanama 2003 uyu munyapolitike wari ufite imyaka 64 akiri mu nshingano z’akazi mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire, ashyingurwa i Pretoria ku wa 17 Nyakanga 2003.
Dr Aggrey Mbere yari umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri ryarwanyaga ihohoterwa ryakorerwaga abanyeshuri babirabura mu gihe cya Apartheid.
Bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’Epfo
Major League DJs yatangiye mu 2009 igizwe n’abasore babiri b’impanga, Banele Mbere ucuranga avangavanga umuziki na Bandile Mbere, umucuranzi wa percussion.
Ni abahungu ba Dr Aggrey Mbere umunyapolitike wakundaga gucuranga piano na Musa Ngcobo, bavukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika i Boston, muri Leta ya Massachusetts, aho umuryango wabo wabaga, nyuma wimukira muri Afurika y’Epfo mu 1996 nyuma y’ihagarikwa rya Apartheid.
Ababyeyi babo bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya Hugh Masekela, umucuranzi wo muri Afurika y’Epfo witabye Imana mu 2018.
Aba basore bamenyerewe mu muziki wa kwaito sound bakuriye hafi y’abanyamuziki bafite amateka akomeye muri muzika ya Afurika y’Epfo barimo Hugh Masekela, Caiphus Semenya na Letta Mbulu.
Mbere y’uko bakora itsinda rya Major League DJs mu 2009 bari bafite isoko rikomeye ry’abategura ibitaramo muri Afurika y’Epfo.
Mu 2008 bayoboye ibitaramo bitandukanye byaririmbyemo abahanzi bakomeye ku Isi nka 50 Cent, Akon na Fat Joe.
Mu 2013 bagize igitekerezo cyo gukora iserukiramuco bise Major League Gardens ubu rifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 15 mu ijoro rimwe.
Aba basore bize gucuranga Piano bakiri ku ntebe y’ishuri bataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Swaziland na Lesotho.
Mu 2016 basinyanye amasezerano na Mabala Noisea batangira gukorana n’abahanzi batandukanye bakunzwe muri Afurika y’Epfo barimo Cassper Nyovest, Riky Rick, Kwesta, Maphorisa na Nasty C.
Uyu mwaka bahataniye ibihembo bya BET Awards 2022, mu cyiciro cya Best International Act cyegukanwe na Tems.
Umva ‘Koo Koo Fun’ indirimbo ya Major Lazer, Major League DJz DJ Maphorisa na Tiwa Savage




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!