Ni nyampinga wa munani u Rwanda rugiye gutora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2009 hatowe Bahati Grace, asimburwa na Kayibanda Mutesi Aurore mu 2012, nawe wakorewe mu ngata na Akiwacu Colombe mu 2014.
Mu 2015 ikamba ryambitswe Kundwa Doriane, 2016 asimburwa na Mutesi Jolly, mu 2017 hatorwa Iradukunda Elsa, uwa 2018 ucyambaye ikamba ni Iradukunda Liliane.
Biragoye kubona amateka arambuye ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko aya atigezwe abikwa uretse ibigenda bivugwa n’abantu.
Ibi bituma haboneka amakuru atandukanye abusanya ku intangiroro n’inkomoko y’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Bituma abantu bibaza niba ari umuco muhahano cyangwa byarahozeho na kera.
Ba nyampinga babiri batowe n’Abadage mu 1910
Umusizi akaba n’Umwanditsi w’ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean De Dieu, mu gitabo cye yise ‘Imizi y’u Rwanda’ yashyize ahagaragara mu 2013, yagaragaje ko Abakoloni b’Abadage ari bo batoye bwa mbere abakobwa b’abanyarwandakazi barusha abandi ubwiza mu 1910.
Nta mazina y’aba bakobwa cyangwa se andi makuru atomoye Nsanzabera atanga, gusa agaragaza ifoto iriho abakobwa babiri batowe nk’abarusha abandi uburanga.
Nyampinga wo mu 1991
Muri Werurwe 2017, IGIHE yanditse inkuru ku mukobwa witwaga Nubuhoro Jeanne wavukaga i Ndera mu Mujyi wa Kigali.
Musaza we witwa Mudahunga Jean Marie, yahamije ko mushiki we yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri Hoteli Meridien ubu isigaye yitwa Marasa Umubano.
Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon conseil Byumba.
Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Burundi mu 1992 ubwo yari mu Buhingiro atorwa mu bisonga.
Uwera Dalila mu 1994
Amakuru ya Nubuhoro Jeanne yamenyekanye nyuma y’igihe kinini abantu benshi bazi ko Uwera Dalila ari we wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda.
Uyu mukobwa yatowe mu Ukuboza 1993 ariko agomba kwitwa Nyampinga w’u Rwanda mu 1994. Mu biganiro yagiye akora mu itangazamakuru yavuze ko ari we watowe nka Nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya mbere.
MC Lion Imanzi wari wayoboye uyu muhango, yabwiye IGIHE ko Uwera yagaragiwe n’uwitwa Umuhoza Sandra n’undi witwa Mukorundore (niryo yibuka gusa.)
Uwera yahembwe amafaranga ibihumbi 50 Frw, imyambaro, amasabune n’ibindi byari byatanzwe n’abaterankunga.
Lion Imanzi we avuga ko Uwera Dalila atari we wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere kuko hari undi wari waratowe mu 1992 n’ubwo atibuka amazina ye.
Uyu mugabo wayoboye ibi birori byo mu 1993 yavuze ko ibihembo byari byemejwe bitatanzwe. Ati “ Byagenze neza ariko birangiye ibihembo bemereye abakobwa ntabyo babonye abantu benshi bumva ko icyo gikorwa bakizinutswe.”
RALC iteganya gukora ubushakashatsi
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco niyo ishinzwe gukurikirana igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda by’umwihariko inashinzwe kugena uburyo buboneye bwo kubika ibimenyetso by’umurage n’umuco.
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Umuco muri RALC, Nzabonimpa Jacques, yatangaje ko kugeza ubu nta makuru afatika kuri Nyampinga w’u Rwanda wa mbere, gusa ngo uwo bazi ni Uwera Dalila.
Ati “Natwe uko bigaragara nta makuru ahagije dufite, gusa uwo njye nibukaga ni uwo mu 1993 watowe ari ubufatanye bwa Bralirwa, uriya witwa Dalila niwe Miss Rwanda wa mbere nibuka.”
Ku rundi ruhande Nzabonimpa yavuze ko mu muco bivugwa ko ku munsi w’umuganura hajyaga habaho amarushanwa atandukanye arimo n’ay’abakobwa gusa nta gihamya agaragaza.
Ati “Abakuru bagenda batubwira ko mu mateka y’u Rwanda mu gihe cy’umunsi w’umuganura hari amarushanwa atandukanye yagendaga aba. Ari mu bwiza, mu gutunga inka nziza, ufite umwana mwiza bakarushanwa n’abagore beza , bakarushanwa mu bwiza ibyo byose byagiye biba ariko amakuru ahagije ntayo dufite.”
N’ubwo nta gihe runaka gitangazwa, RALC iteganya gukora ubushashatsi ifatanyije n’izindi nzego hakamenyekana amateka ahagije kuri Nyampinga w’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO