00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashirakinyoma ku byangombwa byo gutura muri Amerika bivugwa ko Element ari gushaka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 June 2026 saa 11:23
Yasuwe :

Benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda, bamaze iminsi bumva amakuru y’uko Element EleéeH yatangiye gushaka ibyangombwa muri Amerika ndetse bamwe bakajya kure bagahamya ko yaba ateganya guturayo.

Kumva ko ari gushaka ibyangombwa kandi ari kubarizwayo muri Amerika, byatumye bamwe batekereza ko agiye ku yoboka inzira ya bamwe mu bahanzi bagiyeyo bagahita bafata icyemezo cyo kugumayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gushaka kumenya amakuru ya nyayo, IGIHE yaganiriye n’umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi uzwiho n’ubuhanga mu gutunganya indirimbo, atwemerera ko ari byo koko hari ibyangombwa Element EleéeH ari gushaka muri Amerika.

Ati “Ni byo ari gushaka ibyangombwa byo gukorera muri Amerika, hari abantu dukorana badufasha gucuruza imiziki yacu ariko dufite n’ibindi dukorana, twaraganiriye dusanga Element EleéeH azajya akenera kujya muri Amerika kenshi twemeranya ko byaba byiza ashakiwe ibyangombwa bimufasha kuhakorera.”

Nubwo ari gushaka ibyangombwa byo gukorera muri Amerika, ku rundi ruhande Element EleéeH aramutse abibonye anifuza kujya agaruka mu Rwanda kenshi kuko na ho ahafite akazi.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “N’ubu yatangiye kubishaka ariko agomba kuzataha mu minsi iri imbere kuko afite akazi kenshi mu Rwanda. Urabizi ko abagiye kwa kundi bo usanga bigoye ko bataha batarabona ibyangombwa byo gutura muri Amerika.”

Element EleéeH ukomeje kuzamukana umuvuduko udasanzwe mu iterambere ry’umuziki we, aherutse gutoranywa muri gahunda ya ‘Apple Music Up Next Africa’, igamije kumenyekanisha no gushyigikira abahanzi bafite impano n’icyerekezo cyo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Element EleéeH yatangiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gukorera umuziki muri Amerika
Element EleéeH amaze iminsi muri Amerika aho ari gukora kuri album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages