Benjamin Dube ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.
Indirimbo ze zaramamaye cyane ndetse no zashyizwe mu Kinyarwanda. “ketshepile Wena” yahimbwemo “Hariho Impamvu”, “Thel’umoya’ ihinduka “Nimurebe Urukundo.”
Ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 11 Kanama 2019, yatumiwemo n’itsinda rya True Promises rimaze kugwiza abakunzi bitewe n’indirimbo zaryo nka “Wadushyize Ahakwiye.”
Iki gitaramo cyiswe “True Worship”, kizabera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.
Mu mashusho ya Benjamin Dube afitwe na IGIHE, yemeje ko azitabira iki gitaramo kandi ko afite amatsiko menshi yo gutaramira abakunzi be batuye mu Rwanda.
Ati “Nzaza mu gitaramo cya True Worship tariki 11 Kanama 2019. Mfite amatsiko yo kubabona mwese abari mu Rwanda. Imana ibahe umugisha.”
Ni ku nshuro ya mbere uyu mugabo w’imyaka 57 azaba ataramiye mu Rwanda. Aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “You Love Me”.
Imwe mu ndirimbo za Benjamin zakunzwe "Ketshepile Wena"



















TANGA IGITEKEREZO